Amafoto: U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro ambasade yarwo muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’u Rwanda I Maputo muri Mozambique yafunguye imiryango yayo mu muhango wayobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Richard Sezibera, hari na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Monica Patricio Clemente, n’ukuriye abadipolomate bari muri iki gihugu, Umunyekongo, Ambasaderi Antoine Kola Masala n’abandi badipolomate batandukanye.

D9mJkuZWwAAksXP D9mKcm2W4AAQtmp D9mcQVkWwAAuH2L

Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yafunguye imiryango yayo, kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Kamena, nyuma y’aho ku itariki 03 Mata, Ambasaderi Claude Nikobisanzwe, yari yashyikirije Perezida Felipe Nyusi impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu gihugu cye.

D3PNOodXsAY4L5u
Kuwa 03 Mata, Perezida Nyusi yakiriye Ambasaderi Nikobisanzwe

Itorero Inganzo Yacu rikora imbyino gakondo rw’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba Maputo ni ryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango mu mbyino zitandukanye n’indirimbo.

D9mTW5MXUAATark

D9mTW5LXsAAdRls

Abahagarariye Abanyarwanda batuye Mozambique bari babucyereye, aho Minisitiri Richard Sezibera yabasabye gukomeza gushyira imbere ubumwe bwabo kuko ari zo mbaraga y’iterambere ry’igihugu cyabo.

D9mcIDlWkAEteU1 D9lKg4EXkAA3xCH D9lKg4HWsAI0Uzb

Abanyarwanda baba muri iki gihugu rero bakaba bishimiye ifungurwa rya Ambasade y’u Rwanda I Maputo kuko igiye gukuraho ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi muri ambasade z’u Rwanda muri Zambia no muri Afurika y’Epfo.

Andi mafoto

D9mTW5MWsAE9uiH D9nHYpEXsAIzUgi D9nJS SWkAA6E8L D9nHNOZX4AAGdFX D9nHKCYWkAAWaSi D9mb08vXUAALy4Q D9mcB3mWwAEGWwg

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *