CAN 2019: Uganda yafatwaga nk'umwana mu irushanwa yandagaje RDC
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda yandagaje Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu (CAN 2019). Uganda yaje muri iri rushanwa mu Misiri nta bigwi ifitemo ugeranyije na RDC yatwaye ibikombe inshuro ebyiri. Abenshi bahaga iyi kipe iri mu burengerazuba bw’Afurika amahirwe menshi yo gutsinda Uganda ariko si ko byagenze. Uganda irangije umukino […]
Itangazo: NEMI yashyizeho irushanwa ryo kwiga no gusoma Bibiliya, ushobora gutsindira ibihumbi 100 buri cyumweru
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL Ibafitiye agashya. Kurikirana inyigisho zitangwa niyi Ministry kandi unasome Bibliya maze winjire mu ibazwa rijyanye n’ ijambo ry’ Imana maze utsindire Ibihumbi ijana( 100000frw) buri weekend. Dore ibisabwa kugira ngo ubashe kwemererwa muri iyo gahunda yo gutsindira ibihumbi ijana( 100000frw) Ibisabwa: -Kuba muri umuryango wa bugufi ( ababyeyi bawe, abana bawe, […]
Uganda yongeye gushinjwa gucuruza abangavu barimo abanyarwandakazi
Nyuma yaho mu mpera za 2018, Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ivuga ko yatangiye  gukurikirana ikibazo cy’abakobwa b’abanyarwanda bivugwa ko bagurishwa bakajya kuba abagore b’abagabo mu gace ka Mityana, iyindi raporo yasohotse yemeje ko Uganda yahindutse isoko icururizwamo abangavu. Muri raporo yashyizwe ahagaragara na Ecpat kuwa 21 Kamena 2019, Umuyobozi mukuru wa gahunda irwanya uyu […]
Amaherezo nkoze ubukwe n'inshuti y'akadasohoka-Harry Kane
Tariki ya 21 Kamena, umukinnyi wa Tottenham Hotspur n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, Harry Kane yakoze ubukwe n’umukunzi we babanye kuva mu bwana. ” Amaherezo nkoze ubukwe n’umukunzi wange w’akadasohoka, ndagukunda Kate.” ni yo magambo yashyize ku rubuga rwa Instagram. Nta kindi abamukurikira bamwifurije, keretse kumushimira no kwifuriza urugo rwa Harry Kane na Kate Goodland ishya n’ihirwe. […]
Rusizi: Umunyeshuri yaguye mu cyobo cya metero 16 arapfa
Amakuru aturuka muri santere y’ubucuruzi ya Nyakabuye mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi aravuga urupfu rw’umwana w’imyaka 14 witwaga Batware Profime wigaga mu wa mbere w’ayisumbuye muri GS Nyakabwende, waguye mu cyobo cya metero 16 z’ubujyakuzimu cyari cyaracukuriwe kugirwa ubwiherero ariko butaruzura, kiri mu rupangu rw’inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Kayumba Ferdinand. Mu kiganiro na […]
Umukobwa yansezeranije kumpa Miliyoni 2,5 tumaze gusezerana mu Murenge none yayanyimye – Nkore iki?
Ndi umusore w’imyaka 33, nkaba narubatse ariko inzu yanjye ikaba itari yuzura. Ubu mfite ikibazo nshaka ko mungiraho inama. Umukobwa twari tuziranye, buhoro buhoro tugenda kumenyana birushijeho, bigera n’aho tujya tuganira n’iby’urukundo, ruba rutangiye rutyo. Kera kabaye yaje kumbaza impamvu ntarongora kandi mfite inzu nubwo bwose ituzuye, namubwije ukuri ko nabuze ubushobozi bwo kuyirangiza. Byaje […]
RDC: Umudepite ushinjwa kuba umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi yatawe muri yombi
Umwe mu badepite ba Congo ku rwego rw’Intara arashinjwa kuba umuyobozi w’abagizi ba nabi nyuma y’aho kuwa Gatatu afatanywe ibiro 12 bya zahabu agerageza kujya kubicuruza muri Uganda. Kuri uyu wa kane ushize, itariki 20 Kamena, Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyasohoye itangazo ryemeza ko umudepite wo ku rwego rw’intara, Didier Boyoko, watowe […]
Igitutu cya politiki n’intambara byatumye Perezida Habyarimana arekura igisirikare
Kuva mu mwaka w’ 1965 Juvenal Habyarimana yakoraga nk’ umugaba mukuru w’ ingabo ndetse na Minisitiri w’ ingabo, imyanya yombi yaje kurekura kuwa 31 Ukuboza 1991, ubwo Leta yari ayoboye yaje kwemera politiki y’ amashyaka menshi. Hari hashize hafi umwaka umwe FPR/Inkotanyi itangiye urugamba ndetse n’ abanyapolitiki bari mu gihugu botsa  Perezida Habyarimana igitutu nibwo […]
Kigali-Rutonde: Imyitwarire y’abashoferi iranengwa, bagasabirwa kugororwa
Abagenzi batega imodoka zikorera mu muhanda Kigali(Nyabugogo)-Nzove-Rutonde, bavuga ko abashoferi bawukoreramo bakwiye kujyanwa mu itorero bakigishwa imyitwarire yabo igahinduka. Imyitwarire y’aba bashoferi yagarutsweho cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019, nyuma y’aho imodoka ebyiri za R.F.T.C zari zigonganye kubera imwe yashakaga guca ku yindi, ubwo zari zigeze mu Nzove […]
Uganda: Igipolisi kiremeza ko igihugu gishobora kugabwaho ibitero by’iterabwoba
Nyuma y’Iminsi ibiri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziburiye abaturage bazo ko hari ibitero by’iterabwoba biri gutegurwa byo kwibasira ahantu hahurira abantu benshi, Igipolisi cya Uganda nacyo cyaburiye abaturage kibasaba kuba maso mu gihe bakurikirana imikino y’Igikombe cya Afurika mu tubari no mu tubyiniro. Itangazo ryasohowe n’Umuyobozi wa polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba, Abas […]
Impunzi z'Abanye Congo ziri mu Rwanda nta cyizere cya vuba zifite cyo gutaha
Impunzi z’Abanye Congo zicumbikiwe mu Rwanda zivuga ko zifite icyizere cy’uko igihugu cyabo kizagira amahoro bityo na bo bagataha, ariko ngo bikazatwara igihe kitari gito. Icyo cyizere bamwe mu mpunzi bagishingira ku bushake bw’Umukuru w’Igihugu mushya Felix Tshisekedi, bwo gufatanya n’ibihugu byo mu karere kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza Kongo Kinshasa. Ku rundi ruhande […]
Gahunda yo gutera Iran twari twamaze kuyitegura- Donald Trump
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donlad Trump atangaza ko gahunda yo gutegura ibitero ku gihugu cya Iran ariko nyuma iza gusubikwa. Iran na Amerika birarebana ay’ingwe kurushaho nyuma y’aho Iran ihanuye indege itagira umupilote (drone) ya Amerika. Aganira na televiziyo yitwa NBC kuri uyu wa Gatanu, Trump yavuze ko yiteguye kujya mu biganiro […]
Abashaka guhungabanya umutekano [w’u Rwanda] bose ntacyo bageraho- Col. Rugambwa
Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, Col. Albert Rugambwa, arasaba urubyiruko kurushaho gukunda igihugu cyarubyaye birinda kugwa mu mitego y’abanzi ishobora kubashora mu migambi mibi yo kukigambanira. Col. Albert Rugambwa wagejeje izi mpanuro ku rubyiruko rwari rusoje umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019, mu Murenge wa […]
Mme Jeannette Kagame arasaba abagore bikorera kuba umusemburo wo kurandura amakimbirane yo mu ngo
Madamu Jeannete Kagame ubwo yifatanyaga n’Urugaga rw’Abagore bikorera mu Rwanda, mu gitaramo cyo kwizihiza ibyagezweho, yabasabye kuba umusemburo wo kurandura burundu amakimbirane n’ihohoterwa bikigaragara mu muryango Nyarwanda. Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019,  i Kigali muri Convention Centre, gifite insanganyamatsiko igira iti “Lighting the future for […]
Kureka gukururana n' inshuti yanjye amaze kurushinga byamufashije kurwubaka
Hashize umwaka umwe inshuti yanjye ikoze ubukwe ariko mu bihe bya mbere yumvaga twajya tubonana buri munsi nk’ uko byari bisanzwe nubwo nari ntuye kure nawe ariko buri mugoroba yakoraga uko ashoboye akampamagara kuri telefoni tukavugana. Gusa naje gusanga bigomba guhinduka kuko we yifuzaga ko twakomeza kubana nk’ uko twabanaga mbere atarashaka akumva twakomeza gukururana […]
Amafoto: U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro ambasade yarwo muri Mozambique
Ambasade y’u Rwanda I Maputo muri Mozambique yafunguye imiryango yayo mu muhango wayobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Richard Sezibera, hari na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Monica Patricio Clemente, n’ukuriye abadipolomate bari muri iki gihugu, Umunyekongo, Ambasaderi Antoine Kola Masala n’abandi badipolomate batandukanye. Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yafunguye imiryango yayo, kuri uyu […]
Umugore wanjye ambuza gukora siporo ngo ndamubangamira mu gihe cy’akabariro
Umugabo witwa Sam Kagabo (amazina yahinduwe) yandikiye Bwiza.com avuga ko umugore we ari kumusuba guhagarika siporo ijyanye no guterura ibyuma kuko ngo amubabaza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Mu butumwa yaduhaye mu buryo bwa imeli (email) yagize ati “ Umugore wanjye arimo kunsaba kureka guterura ibyuma. Namubajije impamvu ambwira ko abona biri mu bituma ntinda kurangiza […]
Burundi: Ishyaka CNL rya Agathon Rwasa rishobora gufatirwa ibihano
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iratangaza ko ishobora gufatira ibihano ishyaka CNL (Congres Nationale pour la Liberte) rya Agathon Rwasa, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko . Umuvugizi w’iyi minisiteri, Tharcisse Niyongabo, yatangarije ibi mu kiganiro cy’abavugizi b’inzego za leta cyabereye mu Ntara ya Muyinga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi. Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi […]
Gasabo: Yafashwe yambura abaturage yiyita umukozi wa REG
Kuri uyu wa 20 Kamena, umugabo witwa Uwizeyimana Innocent ufite imyaka 33 y’amavuko utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali yafashwe na Polisi ikorera muri uyu murenge ubwo yajyaga mu baturage akabatwara Mubazi (Cashpower) zabo yiyita umukozi w’ikigo gishinzwe amashanyarazi(REG). Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie […]