Mu gihe amarira akiri menshi ku bakunzi ndetse n’ababanaga na Gen Nshimiyimana Adolphe mu gisirikare cy’u Burundi nyuma y’urupfu rwe, urupfu rwe rwabereye benshi urujijo bityo ngo uyu mujenerali yaba yarishwe ku bw’agasuzuguro yari amaze kugaragaza imbere y’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza maze ahita atanga itegeko ryo kumurasa.
Muri ubu buhamya, bitangazwa ko Gen Nshimiyimana yishwe mbere, ababonye imodoka iraswa loketi ngo ntiyari irimo Gen Adolphe ahubwo ko ari umurambo we warasiwemo aho mu Kamenge, urasirwa hamwe n’abari bawurinze 3 ngo ku bw’itegeko ryari ritanzwe na Perezida Nkurunziza.
Gen Adolphe ngo yarasiwe ku biro by’umukuru w’igihugu, araswa isasu rimwe mu mutwe, by’umwihariko araswa nyuma y’agasuzuguro ngo yari amaze kugaragaza mu nama bari barimo arashe umusirikare mugenzi we ariko ntiyapfa.

Ati:”[…]Intambara iheraho, Adolphe abonye abo bari kumwe ntacyo bavuze, yakuyemo pistori yiwe ashaka kurasa uwo musirikare, ariko undi wari iruhande rwiwe aramubwira ati, umugore wawe ubwo buyobozi ntawatuma abubona nawe ubwo bushikiranganji ntubuhabwa ku bwawe ubushyikirizwa n’amategeko, ku bwibyo rero Adolphe amaze gushavura afata pistori yiwe arasa uwo musirikare[…]”.
Bitangazwa y’uko Gen Adolphe yarashe uwo musirikare ku bw’ibitutsi bari bamaze gutukana, Adolphe amucyurira ko nta ntambara nimwe yarwanye yabavanye mu ishyamba, by’umwihariko Gen Adolphe yifuza ko umugore we ahabwa ubuyobozi yifuzaga.
Ubwo Gen Adolphe ngo yamaraga kurasa mugenzi we agahita ajyanwa kwa muganga, yarasohotse ajya kuri piscine yari hanze, bityo umukuru w’igihugu Nkurunziza ngo ahita ahamagara umusirikare umwe amusobanurira byose, nyuma arasohoka ahita arasa Adolphe isasu rimwe mu mutwe agwa aho.
Ati: “Adolphe bamurashe urusasu rumwe mu mutwe, nta handi hantu yigeze akomereka murebye uko imodoka yiwe yari imeze, Adolphe niko bahise bamutereka mu modoka, abasirikare bari kumwe ntacyo bari kuvuga kuko byari iby’ubuyobozi, niko kubabwira bati nimumutahane, imodoka igenda imutahanye; Icyo bakoze ni iki, batumye garde yiwe presidentielle, arayituma igenda yihuta, imodoka bayirasa kuriya muyibona’’.
Uwatanze amakuru akomeza avuga ko ikimenyimenyi cy’uko urupfu rwa Adolphe rwari rwabayeho kare, ngo umunyamakuru wahageze mbere yahise afatwa yamburwa ibye aranahohoterwa kuko ngo baratunguwe cyane banibaza umuhaye amakuru y’uwo mukino wakinwaga birabashobera.
Mu gitondo cyo Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015, nibwo hatangajwe urupfu rwa Gen Adolphe nshimiyimana wari ushinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza, by’umwihariko bikaba binatangazwa ko bari inshuti magara.
KANDA HANO WUMVE UBUHAMYA BWOSE:
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


