Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata 2016 nibwo hasojwe icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muhango ku rwego rw’igihugu ukaba wabereye ku i Rebero ahashyinguye imibiri igera ku 14,000 harimo n’iy’abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo no kugerageza guhagarika ubwicanyi.
Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo, Ambasaderi Richard kabonero wa Uganda, hakaba hari n’umuyobozi wa CNLG ndetse n’abo mu miryango y’abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba banyacyubahiro ndetse n’abo mu miryango y’aba banyapolitiki bashyize indabo ku mva bashyinguwemo bibuka ababo baguye muri jenoside yakorewe Abatutsi.
perezida wa Sena, Bernard Makuza yabwiye abanyapolitiki bakiriho ko bagomba kurangwa n’ibikorwa biteza imbere abaturage cyane bagahagarara ku bumwe bwabo kugira ngo igihugu kibe kimwe.
Yongeyeho ko muri rusange ngo Umunyapolitiki agomba kugira indangagaciro zo gukunda igihugu no gukunda abaturage, akabashakira ikibateza imbere aho kugira ngo ajye muri politiki ibacamo ibice, kugeza no ku mahano nka jenoside.

Dore abanyapolitiki bibutswe bashyinguwe ku i Rebero:
Ndasingwa Landouard (P.L.)
Charles Kayiranga (P.L)
Jean de la Croix Rutaremara (P.L.)
Augustin Rwayitare (P.L.)
Aloys Niyoyita (P.L.)
Venantie Kabageni (P.L.)
Andre Kameya (P.L.)
Frederick Nzamurambaho (P.S.D.)
Felicien Ngango (P.S.D.)
Jean Pierre Mushimiyimana (P.S.D)
Faustin Rucogoza (M.D.R.)
Joseph Kavaruganda (Yari perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga)
Twababwira ko uwari Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana we ashyinguye mu irimbi ry’intwari, ariko nawe akaba ari mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibutswe uyu munsi.

Ikindi nuko nubwo icyumweru cy’icyunamo gisojwe, ariko iminsi ijana(100) yo kwibuka izakomeza kugeza kuwa 04 Nyakanga, umunsi tuzizihiza Umunsi wo Kubohora igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





