Itorero ADEPR mu ruhurirane rw’ubugambanyi, ubusambanyi n’amacakubiri

Sangiza iyi nkuru

Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda rizwi nka ADEPR ryagiye rivugwamo ibibazo bitandukanye birimo ubugambanyi, guhangana n’abashakaga kwimakaza ubusambanyi mu idini ndetse n’amacakubiri. Ibi bikaba byaragiye bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye kuva mu 2012 kugeza ubu.
Mu mwaka wa 2012 ubwo itorero rya ADEPR ryayoborwaga na Pasiteri Usabwimana Samuel, hatangiye kujya havugwamo ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku myemerere ndetse n’ubuyobozi, ku buryo bamwe mu bashumba bo muri ryo bagiye bafatirwa ibyemezo byo guhagarikwa ku nshingano zabo, ku bw’amakosa aremereye babaga bakoze. Icyagaragaye ni uko hari abifuzaga guhirika uyu mushumba ku buyobozi bwa ADEPR.
Usabwimana Photo
Mu mwaka wa 2013, uyu Usabwimana Samuel yaje gusimburwa na Sibomana Jean akuwe ku buyobozi na Komite yahoze ayobora, ndetse uyu Sibomana Jean ku gihe cy’ubuyobozi bwe, uwo yari asimbuye aza kubuzwa gusengera mu nsengero za ADEPR ahitamo kujya asengera mu rugo iwe. nk’uko nyir’ubwite Pasiteri Usabwimana Samuel yagiye abitangaza. Uyu mushumba ubu ufite imyaka isaga 70, yari akunzwe cyane n’abayoboke ba ADEPR ndetse biri no mu byabereye imbogamizi ikomeye abamusimbuye, kuko babuze uwo bakundaga ku maherere. Ibi byatumye batangira kutabona neza itorero ryabo, ndetse bamwe batangira gucura umugambi wo kuzarivamo bakajya ahandi cyangwa bagashinga iryabo. Amakuru agera kuri Bwiza.com aravuga ko Usabwimana asigaye akorera akorera ivugabutumwa ku mugabane w’u Burayi.
Gucikamo ibice no gutoteza abayoboke
Amakimbirane n’amatiku yagiye yumvikana muri ADEPR ashingiye cyane ku bijyanye n’ubuyobozi, byatumye bamwe mu bayoboke bahitamo kwigira mu yandi matorero, ariko hari n’abahise bashinga ayabo. Itorero rizwi cyane ni iryitwa EPEMR, iri ryo kugeza n’ubu ruracyageretse kandi ryimwe ibyangombwa, ariko rikemeza ko ADEPR aribo bababuza kwemerwa nk’itorero rikorera mu Rwanda.
EPEMR na ADEPR byagiye bivugwa cyane mu bitangazamakuru guhera muri Mata 2014, ubwo iyi EPEMR yari igiye gutangira ku mugaragaro ariko aho ishatse gusengera hose igakomwa mu nkokora, bakavuga ko ADEPR aribo babatambamira. Ibi byarakomeje bigera n’aho kwihishira ko bahangana byananiranye.
Ku cyumweru tariki 15 Kamena 2014, mu rugo rwa nyakwigendera Ngaboyimanzi Celestin wari umu pasiteri muri ADEPR habereye umuhango wo gukura ikiriyo cy’uyu mu pasiteri watabarutse tariki 10 Kamena 2014, gusa muri urwo rugo ruherereye mu murenge wa Bigogwe wo mu karere ka Nyabihu, haje kuba intambara ikomeye cyane y’abanyamadini nyamara igikorwa cyari giteganyijwe uwo munsi ntaho cyari gihuriye n’iby’amadini.
Abenshi mu bari bahari hari higanjemo abayoboke ba ADEPR cyane ko uwo nyakwigendera nawe yari umu pasiteri muri iryo torero, ibi bikaba bishobora no kuba ari byo byabaye intandaro yo kuvanga iby’amadini no kuyagira umuryango wari waragize ibyago, dore ko amakuru agera ku inyarwanda.com ahamya ko abayoboke ba ADEPR bahise bitambika abari baje muri uwo muhango babarizwa mu itorero rishya rya EPEMR, babahamiriza ko badatuma bitabira ikiriyo nk’abandi.
Sibomana Jean
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Pasiteri Elie Sinzabakwira wo mu itorero rya EPEMR, icyo gihe yavuze ko yatunguwe cyane kuko we kimwe na bagenzi be bari kumwe ubwo bajyaga muri uwo muhango batari bagiye nk’itorero ahubwo bari bagiye nk’abavandimwe, cyane ko uyu Elie wari uri kumwe nabo asanzwe ari umuturanyi akaba n’inshuti ya Pasiteri Ngaboyimanzi wari wakuriwe ikiriyo, bityo muri uwo muhango bakaba bari banitwaje ibinyobwa mu rwego rwo kuyagira umuryango wagize ibyago nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.
Umwe mu bagize umuryango wa Nyakwigendera witwa Vatiri yabwiye abanyamakuru ko umupasiteri witwa Gasarasi yaje azanye ibyo kunywa aherekejwe na bagenzi be basengana bagiye kuyagira umugore wa nyakwigendera maze akumirwa n’abayobozi ba ADEPR, nyuma abonye ko bimushobeye asaba abasore bari aho kujya mu modoka bagakuramo amakaziye ya Fanta yari arimo hanyuma bamaze kuyakuramo ahita agarukira aho ku irembo arigendera.
Umwe mu batuye ako gace akaba n’umwe mu bayobozi ba ADEPR Habinshuti Jean Bosco yari yabwiye inyarwanda ko nabo nk’abayoboke ba ADEPR bumiwe kuko bababwiraga ngo ni amabwiriza yaturutse hejuru. Yagize ati: “ Twagiye ku kiriyo kimwe n’abandi, ubwo rero haza kuza umu pasiteri w’i Kigali witwa Gasarasi wahoze muri ADEPR ariko akaba yaravuyemo agashinga irindi torero ryitwa EPEMR, ubwo rero yarahageze akumirwa n’abayobozi bari bahari ba ADEPR barashyamirana aragenda. Icyabiteye rero rwose natwe twabibajije abayobozi badukuriye batubwira ko ari muri ADEPR hejuru babahamagaye cyane ko banabivugaga twumva, ni uko abayobozi bari bahari ndetse n’uwo Gasarasi barabaza bati habaye iki ko twese duhuriye ku itabaro, bamubwira ko ari mu buyobozi hejuru bahamagaye ngo nagende umuteguro ni uwa ADEPR ntabwo ari umuteguro we, gusa nta mahane yateje we yahise asezera aragenda”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR , Umuvugizi mukuru w’itorero Pasiteri Sibomana Jean yabwiye itangazamakuru ko ntacyo yatangaza kuko arwaye. Mu magambo macye yagize ati: “Njye ndarwaye ntacyo nabatangariza ”. Gusa aha umuntu yakwibaza niba hari ibyo umuntu aba atabasha kuvuga bitewe n’uburwayi cyane ko mbere yo gusubiza gutya yabanje kuvugana n’inyarwanda akabasha gusubiza ariko twagera kuri iki kibazo agashimangira ko ntacyo yatangaza kuko arwaye.
gasarasi-sm
Ushinzwe itangazamakuru muri iri torero Pasiteri Viateur Ruzibiza; yavuze ko atumva ukuntu umuntu wavuye muri ADEPR yari kujya mu muhango wo gukura ikiriyo cy’umupasiteri wa ADEPR kandi ari mu rugo rwa ADEPR, ko nta mwanya cyangwa ijambo yagombaga guhabwa uwo munsi kandi atari yateganyijwe ahubwo ko yagombaga gutegereza akazapanga indi gahunda ye ku giti cye ADEPR itagiyeyo.
n’ubwo nyakwigendera yari pasiteri muri ADEPR, hari bamwe mu bana be batari abayoboke ba ADEPR bityo urugo rwose rukaba rutagizwe n’abayoboke ba ADEPR. Ikindi uretse EPEMR, abagize uyu muryango bahamije ko mu kiriyo hari abandi bantu bari mu yandi matorero atandukanye nyamara bo ntibigeze bakumirwa.
Bamwe mu bapasitoro bahanwe bazira kwandikira Perezida
Tariki 17/09/2013 nibwo ibaruwa yagejejwe mu biro by’ umukuru w’ igihugu yanditswe na bamwe mu bayobozi ba ADEPR, iyi ikaba yaratabarizaga iri torero rya ADEPR. Iyi baruwa yaranditswe isinywaho n’ abapasiteri bagera ku icumi, ariko abanditse iyo baruwa bose uko ari 10 bagiye bahagarikwa umwe umwe n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR bahabwa igihano cy’agateganyo kigera ku mezi atatu.
rukundo
Muri abo bahagaritswe harimo Pasiteri Rukundo Octave, Mberabahizi Emmanuel, Ev. Mutangana Emmanuel bahagaritswe amezi atatu yarangira batarasaba imbabazi bagafatirwa ibindi bihano, ibyo byose intandaro ikaba yari ibaruwa bandikiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bavuga ku bintu bitangenda neza mu buyobozi bw’iri torero.
Abayobozi ba ADEPR bashinjwe ubugambanyi na Depite Bamporiki
Mu gitaramo cya Korali Jehovah Jirey cyabereye muri Hoteli Serena ya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2014, Depite Bamporiki Edouard wari mu banyacyubahiro bitabiriye icyo gitaramo, ubwo yahagurukaga yavuze byinshi kuri we anahamya ko Imana yari yaramubwiye iby’abantu bazamugambanira barimo Kizito Mihigo na bamwe mu bayobozi ba ADEPR.
Bamporiki
Yavuze ko hari abantu basenze maze umwe muri bo akaza kumuhanurira ko abantu barimo n’umuririmbyi Kizito Mihigo barimo gucura umugambi wo kumugambanira. Aha yagize ati: “Abantu barasenze, umukobwa umwe yuzura umwuka arahanura arambwira ati mbonye abantu bakoze uruziga bakugambanira ngo bakwice, kandi mu bantu barimo kukugambanira harimo na Kizito Mihigo… Nyamara ntibazi ko Imana yambwiye ko nzaba Depite ubwo nari mfite imyaka 17, yambwiye byinshi kuva mfite imyaka 11 hari n’ibyo yansezeranyije bitaraba, burya nujya kugambanira umuntu jya ubanza umenye amasezerano ye n’Imana. Kandi mbabwire niba hari umuntu nakunze kuruta n’uko nkunda umugore wanjye, uwo ni Kizito Mihigo, ndetse n’ubu mbangamiwe n’ubuzima Kizito Mihigo abayemo.”
Bamporiki Edouard yakomeje asobanura ko hari abandi bantu b’abayobozi bo mu itorero asengeramo rya ADEPR bigeze kumugambanira bakavuga ko yagiye ahahoze hitwa i Cyangugu akita abakozi b’Imana “imbwa”, nyamara ngo icyo gihe yari yagiye kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi abo bayobozi ba ADEPR bakaba batarigeze bamusaba imbabazi.
Nyuma yayo, Pasiteri Ruzibiza Viateur ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR, yaje gutangaza ko barimo guteganya ibiganiro n’uyu mu Depite ngo bazarebe uko bacoca ibibazo, dore ko bemera ko we yabasabye imbabazi z’uko yari yarabishyizemo ariko bo ngo nta mbabazi bigeze bamusaba kugeza n’ubu.
Hari abagiye bigisha abakirisitu gusambana
Mu itorero rya ADEPR mu mudugudu witwa Gashyekero wo muri Paruwasi ya Gikondo, muri Nyakanga 2014 habonetse itsinda ryo kuramya no guhimbaza (Worship Team) ryasohotse mu Itorero bitewe n’inyigisho z’ubuyobe ryari rimaze iminsi ririmo kugenda ryigisha muri ADEPR, abo bakaba baragendaga bakangurira abantu kwisambanira no gukora ibindi bishakiye.
Ibi byemezwa na Pasiteri Ruzibiza Viateur ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR, akaba yatangarije Inyarwanda.com ko aya makuru yabagezeho ku itariki ya 5 z’uku kwezi kwa Nyakanga 2014 avuga ko hari itsinda ry’abantu bigisha ibintu bigaragaza ubuyobe kandi bitemerwa muri ADEPR, gusa icyo gihe ngo bari bataramenya niba ari idini rishya rivutse cyangwa niba ari abantu ku giti cyabo.
ruzibiza
Ibintu bitatu baje bigisha, icya mbere ngo ni uko Yesu yarangije byose ku musaraba, akaba yarapfiriye abantu ku bw’ibyaha bakoze cyera n’ibyo bazakora mu gihe kizaza, bityo ngo buri wese akore ibyo ashaka, ushaka kwisambanira asambane nta kibazo, ushaka kunywa inzoga abikore ndetse n’ibindi byose by’irari ry’umubiri ngo nta kibazo biteye kuko Yesu byose yabirangirije ku musaraba.
Ikindi cya kabiri bigishaga ngo ni uko muri Bibiliya handitse ko uwizera Imana atazigera apfa, ku bwabo ibyo bikaba bisobanuye ko abantu bapfa biba byatewe n’uko bari abanyabyaha batizeraga Imana, ibi nabyo Pasiteri Ruzibiza akaba yarashimangiye ko ari ikinyoma bo nka ADEPR batabyemera.
Icya gatatu bigishaga ni uko nta mukirisitu ukwiye gutanga amaturo na kimwe mu icumi kuko Imana idakennye, ngo ahubwo wenda batanga ayo mafaranga mu gufasha abakene, impfubyi n’abapfakazi ndetse n’abandi batishoboye. Ibi nabyo muri ADEPR bakaba bahamya ko atari ukuri kuko gutanga amaturo ari itegeko ry’Imana kandi bizanira uyatanze umugisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *