Ikigo gishinzwe ubuhinzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyasinye amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda ndetse kinatanga inkunga ya Miliyoni $25 z’amadorari mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri mu Rwanda.
Ibi kandi byemejwe na Minisitiri w’ubuhinzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika Minister Krysta Harden ndetse na ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za America Erica J. Barks-Ruggles,ko hagati y’ibihugu byombi hagiye kuba imikoranire.

Ambasaderi Erica J yashimye umusaruro ukomoka kuri gahunda y’uburezi anatangaza ko hagikenewe ingufu nyinshi kugira ngo irusheho gutera imbere.
Nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana ngo muri iyi gahunda hazatangwa ifu y’ibigori ndetse n’ibishyimbo ku buryo izatanga amasoko kuri ba rwiyemezamirimo basaga 31 bo mu bigo bitandukanye.
Yemeje ko hagati y’imyaka ya 2016 na 2021, abana basaga 83,000 bo mu bigo by’amashuri 104 by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi na Rutsiro bazaba baramaze kugerwaho n’iyi gahunda.
Iyi gahunda kandi izaterwa inkunga n’umuryango ushinzwe ibirimbwa ku isi (WFP) nk’uko byemezwa n’uhagarariye uyu muryango muri afurika yo hagati Valerie N. Gualernieri.
Gualernieri yagize ati”tugiye gutera inkunga iki gikorwa mu myaka itanu iri imbere kandi ndakeka ko biraza gukemuka mu gihe gito n’iterambere ryabyo rikaboneka haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye.”
Ababyeyi b’abana nibo bakusanyaga amafaranga yo kugaburira abana ku mashuri kandi ngo byatangaga umusaruro,kuri byitezwe ko umusaruro uzazamuka kugera ku gipimo cya 95%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


