Ese Gen. Laurent Nkunda yaba yaraguranwe Abega na Bazeye ba FDLR?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe amezi agiye kuba Atanu Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza boherejwe mu Rwanda, bimwe mu binyamakuru byo muri Congo bitangaza ko ubwo u Rwanda rwasabaga Congo aba bayobozi, narwo rwasabwaga Gen. Laurent Nkunda wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za CNDP.

Mu Ukuboza 2018, nibwo Bazeye na Lt.Col Abega bafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma baza koherezwa mu Rwanda, ubu bakaba baragejejwe imbere y’ubutabera.

Ikinyamakuru MediaCongo, gitangaza ko ubwo u Rwanda rwari mu biganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rusaba ko aba bagabo rwabahabwa, ngo nayo yasabaga ko rwabaha Gen. Laurent Nkunda, gusa ibi u Rwanda rukaba rubihakana.

Iki kinyamakuru gitangaza ko ubwo umwe mu bofisiye ba Congo, yaganiraga na JeuneAfrique mbere y’uko Abega na Bazeye bahabwa u Rwanda, yavugaga ko rutapfa guhabwa aba bagabo mu buryo ubwo aribwo bwose.

Yagize ati “Hagombaga kuzamo na dosiye ya Laurent Nkunda, wahoze ari umuyobozi wa CNDP, ubu uri mu Rwanda hamwe n’iyabahoze ari abarwanyi ba M23, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje gusaba ko boherezwa bakajya kuryozwa ibyaha bashinjwa gukorera muri Kivu y’Amajyaruguru”.

Mu gushaka kumenya icyo Leta y’u Rwanda ivuga kuri iri guranwa rivugwa kuri aba bayobozi b’imitwe y’inyeshyamba yombi, Bwiza.com, ikoresheje ubutumwa bugufi, yabajije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, ikibazo kigira kiti “Muraho Minisitiri, amakuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo muri Congo, avuga ko u Rwanda rwaba rwarifuzaga guha Congo Laurent Nkunda, narwo rugahabwa aba- FDLR, Col. Abega Nsekanabo na Laforge Fils Bazeye, byaba ari ukuri? Murakoze!

Ubwo yagiraga icyo asubiza, Nduhungirehe yagize ati “Ibyo ni ibihuha nk’ibisanzwe, ntacyo nshaka kuvuga kuri buri gihuha gitambutse”.

Bwiza.com nayo yongeye kumubaza iti “Bivuze ko Gen Laurent Nkunda akiri mu Rwanda? Nduhungirehe, yasubije avuga ko ntacyo ashaka kugira icyo arenzaho.

Nkunda umusirikare utarahiriwe n’urugamba

Kuva mu 1993 ubwo Nkunda yinjiraga mu gisirikare cy’Inkotanyi, yagumye mu ntambara kugeza tariki 2 Mutarama 2009. Uyu mugabo yari akirwana intambara z’urudaca ariko kugeza magingo aya ari mu mazi abira bitewe n’ibyaha ashinjwa.

Nyuma yaho FPR/Inkotanyi ifatiye igihugu Nkunda we yahise asubira iwabo muri Congo dore ko avuka i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu mwaka wa 1997-1998 yari mu rugamba rutoroshye rwo guhirika Marchal Mobutu, uru rugamba rwaje kugera ku ntego Desire Kabila afata ubutegetsi.

Mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 Nkunda yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.

Afatanyije n’ingabo yayoboraga bigometse kuri Leta, baguma iyo mu mashyamba y’i Masisi maze batangira guhata igitutu Leta ndetse banashinga umutwe CongrĂ©s National Pour la Defense du Peuple (CNDP) wari ufite igisirikare na politiki.

Uyu mutwe wari ugamije guharanira uburenganzira bw’abanyeCongo bavuga Ikinyarwanda. Aba barwanyi ba Nkunda bararwanye imyaka n’imyaka ariko byaje kurangira atageze ku ntego.

Kuba umuntu yavuga ko urugamba rutamuhiriye ntabwo yaba abeshye kuko Nkunda yaje guhungira  mu Rwanda ku wa 2 Mutarama 2009, afatirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo. Akaba ashinjwa ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiriye inyokomuntu, gukoresha abana mu ntambara,…

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *