Bamwe mu bari abashyitsi ba Padiri Karekezi barakekwa ko aribo bamuhitanye

Sangiza iyi nkuru

Abakozi 3 bo mu rugo rwa nyakwigendera Padiri Dominique Karekezi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba ariho bamuhitanye. Biravugwa kandi ko abashyitsi basuye nyakwigendera aribo baba baragize uruhare mu rupfu rwe.
Padiri Dr Dominique Karekezi yapfuye mu gitondo cyo kuwa Mbere mu rugo rwe mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana .
Uwitwa Claude umwe mu bagize umuryango wa Padiri Karekezi yari yahawe sheke yajya kuyibikuza bakamwima amafaranga niwe wa mbere wabashije kumenya iby’urupfu rw’uyu mupadiri ubwo yamuhamagara ku mugoroba wo ku cyumweru ntiyamwitaba akomeza kugerageza kumuhagara biranga kugeza ubwo yaje kumwirebera mu rugo ku wa mbere mu masaha ya saa sita ubwo telefoni ye yavagaho.
dominiko
Ahageze, yasanze imiryango yose ifunguye ahita yinjira mu cyumba cye. Yatunguwe no gusanga umubiri we uri mu kizenga cy’amaraso… yari afite igikomere ku mutwe. Ijosi rye naryo ryari ryabyimbye.” Nibwo yahise atabaza bamwe mu bagize umuryango we avuga iby’uru rupfu.
Nyuma y’aho umuryango we umenyeye aya makuru, polisi nayo yahise ita muri yombi abakozi batatu bakoraga mu rugo rw’uyu mupadiri.
Umuvugizi wa Polisi, CSP Celestin Twahirwa yabwiye yatangaje ko babiri mu batawe muri yombi bari abarinzi mu gihe undi wa gatatu we yari umutetsi. Aba bose bakaba bari gufasha polisi iperereza.
Padiri Dr Dominique Karekezi yari Umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK. Umubiri we wasanzwe mu cyumba n’abantu bafitanye isano nyuma yo kumuhamagara inshuro nyinshi kuri telefoni ariko ntiyitabe, nyuma nibwo abarinzi n’abo bantu bafitanye isano nawe baje kwinjira mu nzu ye basangamo umurambo we.
Umurambo wa Padiri Karekezi ukimara kuboneka wahise ujyanwa mu bitaro bya polisi ku Kacyiru kugira ngo hamenyekane icyamwishe. Gusa ibyavuye muri iri pimwa ntibirashyirwa ahagaragara.
N’ubwo ibyamwishe bitarashyirwa ahagaragara, umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bishoboka ko Padiri Karekezi yaba yarishwe anizwe.
Yagize ati “ Padiri yari afite abashyitsi mu rugo rwe ku cyumweru. Birashoboka ko yaba yarishwe.”
Umwe mu bo mu muryango wa Padiri Karekezi, mu ijoro ryo kuwa Mbere ari ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru, yabwiye abanyamakuru ko nabo bari kumva urujijo ku rupfu rw’ uyu mupadiri, kuko hashidikanywa ku cyaba cyamwishe bishobora kuba abagizi ba nabi cyangwa uburwayi.
Abo mu muryango we bavuga ko ari yo mpamvu yatumye umurambo we wahise ujyanwa igitaraganya mu bitaro ngo hakorwe isuzuma.
Yagize ati ”Iyo aza kuba yari arwaye uru rujijo ntiruba ruhari. Nta ndwara ye nzi, ntabwo yigeze arwara. Ariko reka ntashyiramo amarangamutima, ubwo ni ugutegereza icyemezo cya muganga.”
Uru rupfu rw’uyu mupadiri rwababaje benshi barimo abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, Abihayimana barimo Abapadiri n’Ababikira n’abakozi ba INATEK.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *