Nyuma y’aho bamwe bari mu byishimo ko Gen.Karenzi yarekuwe,abandi barasaba amafaranga bari batanze mu kigega “Ishema ryacu”.
Ibi bibaye kuri uyu wa mbere taliki 10/8/2015, aho urukiko rwo mu Bwongereza rufashe icyemezo cyo kurekura Gen Karenzi Karake ndetse akaba yataha mu Rwanda nta yindi ngwate asabwe hari abari gusaba ko basubizwa ayo bari batanze nk’umusanzu mu gushaka ingwate Gen Karenzi yari yasabwe mu rukiko ngo abashe kuburana ari hanze.

Ese baba barayatanze kubera Ishema Cyangwa ni ku gahato ?Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abumvise hari abasaba gusubizwa amafaranga yabo mu gikorwa cyo gutera inkunga Gen Karenzi Karake ku mafaranga arenga miliyari yari yasabwe n’urukiko ngo rubashe kumurekura aburane ari hanze.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Impamo aravuga ko ku ikubitiro, abacuruzi bagera kuri 36 bari bitabiriye umuhango wo gutangiza Ikigega Ishema Ryacu bahise bakusanya amafaranga asaga miliyoni 120.

Icyo gihe, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera Benjamin Gasamagera yatangaje ko iki kigega kitareba Gen. Karake gusa, ko n’ubwo yabaye imbarutso hari n’abandi bari ku rutonde rw’abantu bahigwa n’abo yise ko bigize abapolisi b’isi yose.
Ubu iki kigega Ishema ryacu kikaba cyari kimaze kugeramo amafaranga arenga miliyari na miliyoni 300. Akaba yaramaze kurenga ingwate yasabwaga kandi ari nako abantu bakomeza gutanga indi misanzu.
Kuri uyu wambere taliki 10/8/2015 ubwo urukiko rwari rukurikiranye Gen Karenzi Karake rwanzuraga ko ruhagaritse kumukurikirana akaba ashobora no gutaha mu Rwanda kandi n’ingwate yari yasabwe ikaba itakiri ngombwa hari abahise basaba ko ubuyobozi bwa PSF bwasubiza imisanzu bwakiriye mu kigega Ishema Ryacu kuko ingwate cyari cyashyiriweho itagikenewe.
Mu kiganiro umuyobozi wa PSF, Benjamin Gasamagera yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko abavuga ibi ataribyo ngo kuko ifungurwa rya Gen Karenzi Karake ritavuga ko hatari undi byabaho iki kigega kikamugoboka. Ari nayo mpamvu amafaranga cyakusanyije azabikwa akajya agoboka abandi bahuye n’ikibazo nk’icye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


