Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye inama ihuza ba Rwiyemezamirimo bato basaga ibihumbi bitanu, iyi nama ikaba ibera mu Gihugu cya Nigeria kuva ku wa 26 Nyakanga 2019.
Ni inama Perezida Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Macky Sall wa Senegal, Minisitiri w’Intebe wa uganda, Dr Ruhakana Rugunda n’abandi batandukanye.
Iyi nama irimo kubera mu mujyi wa Abuja muri Nigeria, yateguwe na Tony Elumelu Foundation ikaba iba kuva tariki 26 – 27 Nyakanga 2019.
Nk’uko byatangajwe n’uyu muryango, iyi nama ibaye ku nshuro ya gatanu ni umwanya wa ba rwiyemezamirimo bato baturutse hirya no hino muri Afurika guhura bakamenyana, bagasangizanya ubunararibonye.
Perezidansi y’u Rwanda nk’uko yabitangaje ibicishije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Kagame, Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe wa Uganda n’abandi bayobozi basangiriye ku meza amwe ubwo bageraga muri uyu mujyi wa Abuja.
Mu nama nk’iyi umwaka ushize, hamuritswe urubuga TEFConnect ruhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo muri Afurika, rukaborohereza guhura no kuganira bakarushaho kwagura ubucuruzi bwabo.





