Igihugu cy’u Rwanda cyabaye icya 167 igihugu cya Uzbekistan cyatangijemo umubano ushingiye kuri dipolomasi nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga yacyo kuri uyu wa Gatandatu ushize.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uzbekistan ibinyujije kuri X yavuze iti: “ku bufatanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, twasinyanye Itangazo rihuriweho ku itangizwa ry’umubano ushingiye kuri dipolomasi”.

Iyi minisiteri kandi ivuga ko habaye gusinya amasezerano hagati ya minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi ku bijyanye no gushyiraho uburyo bwo kugishanya inama mu bya politiki.

Gushyira umukono kuri izi nyandiko nta gushidikanya ngo birerekana intambwe y’ingenzi imaze guterwa mu kwagura imikoranire hagati ya Uzbekistan n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Uzbekistan ni igihugu kidakora ku nyanja muri Aziya yo hagati gituwe n’abaturage barenga miliyoni 37.5, gihana imbibi na Khazakistan, Kyrgzystan, Tajikistan, Afghanistan na Turkimenstan.


