Urukiko rwa Nyarugenge, kuri uyu wa kabiri rurafata umwanzuro ku gukomeza gufunga cyangwa gukurikirana adafunze, umunyamabanga mukuru wa Ferwafa, Olivier Mulindahabi, ukurikiranweho ibyaha bya ruswa no kunyuranya n’amahame agenga itangwa ry’amasoko.
Kuwa Gatatu ushize, Mulindahabi yari yasabye urukiko kuba rumurekuye mu gihe iperereza rikomeje, nyuma y’aho yari yananiwe kumvisha urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ko rwamurekura agakurikiranwa adafunze.
Ibyo Mulindahabi ashinjwa bifitanye isano n’imyubakire ya hotel ya Ferwafa iherereye I Remera iruhande rwa Stade Amahoro ifite agaciro ka miliyari 4. Yatawe muri yombi mu kwezi gushize arafungwa ndetse n’umuyobozi w’ikigo cyari cyahawe isoko ryo kubaka iyo hotel kitwa Expert Company nawe akaba afunze.

Pascal Gatsimbanyi wunganira Olivier Mulindahabi mu mategeko, avuga ko icyifuzo cyabo gishobora guhabwa agaciro mu gihe ubushinjacyaha bwasabye ko bwahabwa umwanya wo gukomeza iperereza nk’uko Newsofrwanda dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Yagize ati: “Twajuriye dushaka uburenganzira bw’umukiriya wacu azaburanishwe adafunze, kubera ko kimenyetso cy’icyaha cyatuma akomeza gufungwa.”
Uyu mushinga wa hotel uterwa inkunga na FIFA uri mu rwego rwa gahunda yayo y’iterambere igamije gufasha mu guteza imbere ibihugu hubakwa ibikorwaremezo bizateza imbere imikino mu bihugu, bikazagabanyiriza za leta umutwaro wa budget yatangaga mu kwakira ibikorwa by’imikino no gucumbikira ababyitabiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


