Koreya ya Ruguru yatangaje ko nta bindi biganiro ikeneye kugirana na Koreya y’Epfo ishimangira ko iki cyemezo cyafashwe kubera ibikorwa bya Koreya y’Epfo.
Iki gihugu kikaba cyasohoye itangazo risubiza ijambo rya Perezida Moon Jae-in ryo kuri uyu wa Kane.
Hagati aho, kuri uyu wa Gatanu kare Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu bibiri bya missiles ibirasa mu Nyanja iherereye ku nkombe z’uburasirazuba nk’uko bitangazwa n’Igisirikare cya Koreya y’Epfo.
Iyi ni inshuro ya gatandatu Koreya ya Ruguru igerageje ibisasu mu gihe kitageze ku kwezi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Iyi nkuru ikomeza ivuga rero ko mu ijambo yavuze ku munsi wo kwibohora kwa Koreya ku Buyapani, Perezida Moon Jae-in ngo yiyemeje kuzaba yongeye gusubiranya Koreya bitarenze mu 2045.
Koreya ikaba yaracitsemo ibice bibiri nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Perezida Moon yakomeje avuga ko Igihugu cya Koreya gishya, kizazana amahoro n’ubukungu kuri cyo ubwacyo, kuri Aziya y’uburasirazuba no ku Isi kibategereje.
Mu itangazo rya Koreya ya Ruguru ariko, iki gihugu kibajije icyo Moon yashatse kuvuga mu gihe Koreya y’Epfo ngo ikomeje gukorana imyitozo ya gisirikare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigasanga kuvuga ubutegetsi bw’amahoro cyangwa bukataje mu bukungu nta burenganzira babifitiye.
Koreya ya Ruguru kandi yakomeje igaragaza ko itumva ukuntu Perezida Moon avuga amahoro hagati ya Koreya zombi, nyamara ngo ku rundi ruhande ategura ukuntu yarimbura igisirikare cya Koreya ya ruguru mu minsi 90.
Itangazo riti: ” N’ukuri ni umugabo utagira isoni ”


