Kigali: Abasore bava mu cyaro baratabaza

Sangiza iyi nkuru

Abasore bava mu byaro byo mu mpande zose z’igihugu baje kuba i Kigali mu rwego rwo gushaka imibereho, bavuga  ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwo mu mujyi bemeza ko bubagoye.

Muri iki gihe, urubyiruko rwiganjemo abasore ruri kuva mu cyaro rukerekeza mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda. Abenshi berekeza iKigali ahanini bitewe  no kumva ko ababayo babayeho neza. Gusa  bamwe muri bo bavuga ko basanze ubuzima bwaho bugoye, bitandukanye n’uko babyibwiraga.

Umwe muri aba basore, Noe Impano,uvuka mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba ariko ubu akaba atuye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, mu kiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa 16 Kanama uyu mwaka, yavuze ko ubuzima bwo mu Mujyi bugoye muri rusange ariko bikaba akarusho ku kijyanye no kwishyura inzu.

Ati “ Maze amezi icyenda mba muri Kigali. Ikintu cya mbere nkintera ubwoba muri uyu mujyi ni ukubona ukwezi kugiye kurangira nta n’ikiraka ndabona ngo nishyure amafanga y’inzu. Mba mu nzu nishyura 20,000Rwf ariko hari igihe ukwezi gushira nkoreye nka 50,000Rwf gusa. Ibi mu cyaro ntabyo natekerezagaho ariko ubu inzu yabaye ikibazo ku buryo iyo ukwezi kugiye gushira, ntarabona ikiraka ngo nishyure, mba numva mfite ubwoba bwinshi.”

Mugenzi we, Robert Kamana  w’imyaka 28 uvuga ko yaje ku ba mu Mujyi wa Kigali avuye mu Karere ka Rusizi nyuma yo kurangiza kaminuza, akabura akazi.

Avuga ko igituma yumva agowe n’ubuzima bwo mu mujyi ari ukubona ibyo kurya, bitewe n’ibiciro biri hejuru ugereranyije n’iwabo mu cyaro.

Ati “ Nkiri mu cyaro nabonaga ababyeyi bateka nkarya, siniyumvishaga igiciro cy’ibyo kurya. Ubu ndimo kumva uburemere bwabyo. Iyo ngiye guhaha nibura amafaranga macye ashoboka nkoresha ni 1,200Rwf. Iyo ndebye ayo nakoreye mu biraka, nk’ishyura inzu, nkarya, nsigara nta mafaranga nagura imyenda. Mfite amapantaro abiri, iyo ngiye kugura umwenda mushya binsaba kumara iminsi ntarya saa sita.”

Abajijwe impamvu ubuzima bw’ Kigali, bugoye ariko bakaba  badakozwa gusubira mu cyaro,mugenzi wabo, Sedrick Nshimiyimana uvuka mu Karere ka Rutsiro ariko akaba atuye i Gikondo yasubije  ko n’ubwo ubuzima bw’ i Kigali bumugoye, bumufasha kumenya amakuru y’aho yashakira akazi ndetse no kwegera ibikorwaremezo.

Ati “ Usanga mu cyaro  nk’ahantu dutuye  nta makuru wabona ajyanye n’itangwa ry’akazi. Nkanjye kugira ngo mve mu burasirazuba ngere nk’ i Muhanga ngiye gushakayo akazi nakumva bingoye, Bitandukanye n’igihe naba ndi i Kigali. Kuba mu mujyi birafasha kuko mu cyaro ushobora no kwibagirwa ko wize. Iyo uri mu buzima bukakaye ni bwo ugira umuhate wo gushakisha.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

N’ubwo bimeze bityo, aba basore bagira inama  bagenzi babo bavuye mu byaro binyuranye baje gushaka ubuzima muri Kigali, kudacika intege, kwitwararika ntibatwarwe n’iraha ry’umujyi, ahubwo bagakomeza kubaha Imana no kudasuzugura akazi kose babonye. Abasaba guca bugufi no kutibagirwa aho bavuye igihe baba bahashye bakaronka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *