Harmonize yamaze gutandukana na Diamond Platnumz

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Harmonize wari usanzwe akorana na Diamond Platnumz mu nzu ye itunganya umuziki ya Wasafi, yamaze kugenda.

Aya makuru aremezwa hashingiwe ku kuba uyu muhanzi yagize atya agasiba ijambo ryerekana ko ari umuhanzi ufitanye amasezerano na Wasafi ya Diamond.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yahinduye gusa ntiyasibye ijambo Wasafi. Yashyizeho iri vuga ngo Wasafi for Life (ugenekereje mu Kinyarwanda) ni ukuvuga ngo Wasafi igihe cyose.

Screenshot 2019 08 16 at 13.11.03

Ibi bihabanye n’ibyari biriho ndetse n’ibigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’abandi bahanzi barebererwa na Wasafi barimo  Rayvanny, Mbosso, Lavalava na Queen Darleen.

Ibi bije bikurikira ibyo Diamond aherutse gutangariza muri Amerika aho yari yakoreye igitaramo ko “ Harmoniz ari umuhanzi ugira umururumba.”

Bivugwa ko Harmonize yari kujyana na sebuja ariko ngo ahabaho ibibazo bya Viza ku munota wa nyuma.

Ibi biravugwa mu gihe Diamond yakuye kuri Lisiti izina rya Harmonize nk’umwe mu bahanzi bazitabira Wasafi Festival y’uyu mwaka. Kuri iyi ngingo, Diamond yavuze ko Harmonize ahuze bityo akaba ari yo mpamvu atamushyize kuri iyi lisiti.

Biravugwa ko Harmonize yamaze gutangiza inzu itunganya umuziki yihariye ari yo yise “ Konde Gang”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Harmonize ni umwe mu bahanzi bamenyekanye babikesheje Wasafi. Afatwa nka nimero ya kabiri mu bakomeye muri iyi inzu itunganya umuziki.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *