Nk’uko hari byinshi abashakanye bagomba gukora ngo imibonano mpuzabitsina igende neza ari nako banoza umubano, ni byiza ko umugabo atakwibagirwa kuvaniramo umukunzi we imyambaro, kuko ari kimwe mu bishobora gutuma akabariro kagenda neza.

1.Byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku mpande zombi
Mu gihe abashakanye bitegura gukora igikorwa cyo kubaka urugo (gutera akabariro) ni byiza ko umugabo afata iya mbere akavanamo imyenda y’umugore we, kuko bituma bisanzuranaho ku buryo buhagije bityo umwe akiyumvamo undi igikorwa kikagenda neza.
2.Bigaragaza amarangamutima n’ubushake
Iyo umugabo akuyemo imyenda umugore we igihe bitegura imibonano mpuzabitsina, bigaragaza ubumwe n’urukundo amufitiye, kimwe n’uko ari yo nzira nyayo yo kumugaragariza ubwuzu n’amarangamutima amufitiye.
Ikindi kandi n’uko bifasha umugore kumenya niba umugabo we amwishimira nta mufate nka rubanda rusanzwe.
3.Bikururira impande zombi kunyurwa
Kimwe n’ibindi bikorwa bituma umugabo n’umugore mu buriri baryoherwa, no kuvanamo imyenda y’umugore ni kimwe mu bituma ubushake bwiyongera, ni naho hava kunyurwa ku mpande zombi bityo umugabo akagera ku byishimo kimwe n’umugore.
Umugore utageze ku byishimo bya nyuma, nyuma yo guterwa akabariro ashobora gusigara yumva atameze neza mu mubiri, iyo yateguwe neza mbere, nta cyamubuza kunyurwa. Kuvanwamo iyo myambaro butuma yinjira mu gikorwa mbere.
4.Birinda imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa
Nyuma yo kumukuramo imyambaro, kubona bimwe mu bice by’ibanga bituma arushaho kugira ubushake ndetse akumva akeneye kubikorakora, aha niho ashobora kumva yishimiye gukora imibonano yinjiza igitsina cye mu cy’umugore kurusha uko yakinjiza mu kanwa.
Imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa itera indwara nyinshi nka Cancer,.
5.Bituma habaho gutinyukana no kwirekura
Nk’uko bimenyerewe ko mu gikorwa cy’urukundo akenshi abagabo aribo bafata iya mbere mu kwita ku bagore, ni byiza ko umugabo akora ibishoboka byose ngo yereke umugore we ko amwitayeho.
Akenshi abagore bakunze gutinda kugaragariza amarangamutima abagabo muri icyo gikorwa batinya ko babafata ukundi kuntu, akaba yatinya kwivaniramo imyenda cyane cyane iyo bagitinyana, ariko iyo beretswe ko byose babyemerewe bituma birekura bityo bigatuma habaho ubwisanzure.
Nk’uko ubushakashatsi bubivuga ngo ni byiza ko umugore nawe yajya anyuzamo akavanamo imyenda y’umugabo nibura gake gashoboka hirindwa ko umugabo yakeka ko yita ku mugore ariko we ntamwiteho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


