Maniraruta Martin azwi nka Mani Martin mu muziki, haba mu Rwanda no hanze. Yatangiriye uyu mwuga ku ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, nyuma ahitamo kujya avangamo n’umuziki usanzwe (secular music) ahanini ushingiye ku rukundo, amahoro, umuco w’u Rwanda n’Afurika.
Avuga ko abantu cyane cyane bo mu idini yabagamo batamwifurije ineza ubwo yahinduraga umujyo. Bamugiriye urwango rukabije, baramuheje, bamwifuriza kudahirwa mu kazi, ngo n’abataratinyaga kumwifuriza no gupfa.
Ibi byose babimugiriye kubera ko yahisemo kuririmba adashingiye ku mipaka ishyirwaho n’abantu bo mu idini. Ngo bashakaga ko aririmba ibishingiye ku iyobokamana cyangwa ku idini kuko ari byo bashakaga kumva.
Ati: ” Ibi byose bikorwa mu izina ry’Imana nk’uko babivuga.”
Ubugira kabiri, Mani Martin yongeye gutanga ubutumwa mu Kinyarwanda abicishije kuri Facebook kuri uyu wa 17 Kanama.
Agira ati : ” Niba hari uwo uvangura cyangwa wanga ubitewe n’idini cyangwa imyemerere, ukeneye kuyoboka idini y’urukundo.”
Mani Martin yatanze ubu butumwa na none mu rurimi rw’Icyongereza, buherekeye amashusho y’indirimbo ‘Idini y’Ukuri’ yashyize hanze ku wa 12 Kanama, 2019.
https://www.facebook.com/320211694719978/posts/2868963443178111/?substory_index=0


