Uganda: Abantu 18 bapfiriye mu mpanuka y'ikamyo yahiye igakongoka

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cyo mu Burengero bwa Uganda kivuga ko abantu 18 basize ubuzima mu mpanuka y’ikamyo itwara lisansi yahiye igakongoka.

Ni impanuka yabaye ku cyumweru tariki ya 18 Kanama 2019, ubwo ikamyo yagonganaga n’indi modoka bityo n’izindi enye zibigenderamo, birangira ikamyo ituritse ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Kyambura, imodoka zirashya n’abari bazirimo by’umwihariko n’amaduka asaga 20 nayo arakongoka.

Nk’uko BBC ibitangaza, igipolisi cyasabye abakeka ko ababo baba bahiriye muri iyi mpanuka gutanga ibizamini by’amaraso hapimwa ADN kugira ngo harebwe ko bihura n’imirambo y’abahiriyemo.

Ibi byasabwe bitewe n’uko hari imirambo myinshi ngo bigoye kumenya ba nyirayo bitewe n’uburyo yahiyemo bukomeye.

Iri bara ribaye rikurikira impanuka yabereye muri Tanzania, aho nabwo ikamyo yari itwaye lisansi yakoze impanuka igafatwa n’inkongi y’umuriro abasaga 80 bakahaburira ubuzima.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *