Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rutangaza ko rwataye muri yombi abarimo n’umugore wa Nahimana Callixte wishwe umurambo we ukabonwa mu modoka yo mu bwoko bwa Carina E, mu mudugudu wa Rukingu.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, nibwo Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, habonwe uyu murambo wa Nahimana Callixte wishwe anogowemo amaso.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace batangaje ko bakeka ko uyu mugabo yaba yiciwe ahandi, abamwishe bagasubira inyuma bakajya kujugunya umurambo we muri aka gace.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemeje aya makuru y’urupfu rwa Nahimana, ashimangira ko hagiye gukorwa Iperereza. Kanda hano usome inkuru bifitanye isano
Bicishije ku rukuta rwa Twitter rwa RIB, itangaza ko hari abo yateye muri yombi barimo n’umugore wa Nahimana bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rye.
Yagize iti “Iperereza ry’ibanze ku murambo wasanzwe mu modoka mu mudugudu wa Rubingo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, rimaze kugaragaza ko ari uwa Callixte Ndahimana ukomoka mu karere ka Kamonyi akaba yari atuye mu mudugudu wa Rubingo. Abakekwa kumwica bafashwe barimo n’umugore we. Impamvu ikekwa yatumye bamwica ni amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Iperereza rirakomeje”.
Mu gihe abaturage bo muri aka gace umurambo wa Nahimana wasanzwemo bavuga ko ubwicanyi nk’ubu butaherukaga mu gace kabo, batangaje ko bwababaje ndetse ko bakwiye gufata iya mbere bicungira umutekano, bakaza amarondo kugira ngo bakumire abafite umugambi wo kuzajya bakorera ibyaha kure bakajya kubibitirira.
Â
Â


