Abanye-Congo bacururiza mu Rwanda bagiye gukingirwa Ebola

Sangiza iyi nkuru

Abacuruzi bakomoka mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa 6,000 bambuka bagacururiza mu Rwanda bagiye guhabwa urukingo rwa Ebola kugira ngo batazinjiza iki cyorezo mu Rwanda.

Iyi gahunda y’ikingirwa kandi irareba Abanye-Congo bajya gucuriza muri Uganda

Ushinzwe ibikorwa byo guhangana na Ebola muri Congo,  Dr. Jean Jacques Muyembe yabwiye BBC ko n’u Rwanda rwasabye guhabwa ibitonyanga by’inkingo 100,000 bizahabwa Abanyarwanda bambuka, bagacururiza muri Congo.

Ibi ni mu gihe Ebola imaze guhitana abasaga 1900 ndetse no mu Mujyi wa Goma, wegereye u Rwanda hakaba hari abahitanwe n’iyi ndwara.

BBC ivuga ko mu kwezi gushize, inzego z’abinjira n’abasohoka z’u Rwanda zagabanyije umubare w’abacuruzi b’Abanyarwanda binjiraga muri Congo ku munsi.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe iki gikorwa kizatangirira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *