Ubugome bwo kumenanaho aside mu maso bwafashe indi ntera i Kampala

Sangiza iyi nkuru

Abahuye n’akaga ko kumenwaho aside bikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo kimwe n’abandi baturage bo mu mujyi wa Kampala, muri Uganda, bavuga ko ubu bugome bumaze gufata indi ntera, aho umuntu agenda yikandagira akeka ko byamubaho.

Bamwe bavuga ko biterwa n’uko acide igura make, abandi bakemeza ko ari uko amategeko ahana ubu bugome adakazwa.

Flavia Naampima bamumennyeho ‘acide’ ari imbere y’umuryango iwabo avuye ku ishuri, avuga ubuhamya bwe anagaragaza ingaruka byamugizeho.

Yagize ati “Bwari bwije mvuye ku ishuri, mbona umuntu ahagaze ku rukuta, nkeka ko ategereje undi muntu, nta muntu wari uri mu rugo.

Nagiye kumva numva umuntu uri kungenda inyuma, mpindukiye, numva amennyeho ibintu bimeze nk’amazi, mu masegonda macye numvise ndi gushya mvuza induru, nirukira hirya no hino, imyenda yanjye itangira gushya ntangira kuyivanamo”.

Madamazera Naampima yahise ahungira ku baturanyi bamujyana kwa muganga aho yamaze amezi umunani, gusubira iwabo byari ikintu kiremereye cyane gukora kubera uko isura ye yangiritse.

Igikorwa cy’urugomo yakorewe avuga ko ari ikintu atazibagirwa mu buzima bwe bwose kuko buri munsi abona ikimwibutsa ibi byamukorewe mu myaka 11 ishize.

Agira ati: ”Nagize amahirwe yo kubona akazi nashakaga, ubu mfite n’ibindi nkora kugira ngo nishimishe, nkunda kubyina salsa. Ariko urugendo rwo kwiyakira rwamfashe igihe kinini”.

Kubera kwangirika kw’isura y’abakorewe uru rugomo rukabije gukira no kwakirwa n’abandi ni urugamba nk’uko Namuyomba Jamida nawe wakorewe ibi abivuga.

Madamu Jamida ufite abana batanu agira ati: “Nyuma yo kumenwaho acide, ubuzima bwanjye bwarankomereye.

“Natakaje akazi maze mpitamo kuza mu mujyi aho nahuye na bagenzi banjye nabo bakorewe ibi twishyira hamwe ngo dushakishe ubuzima”.

Baratabaza ngo uru rugomo rucike:

Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda baratabaza ngo uru rugomo rucike.

Reenah Ntoreinwe akora mu ishyirahamwe End Acid Violence Uganda rivuga ko amategeko ahana ibi yoroshye.

Madamu Reenah agira ati: ” Acide muri Uganda irahendutse cyane kandi iboneka mu buryo bworoshye, kugura ‘acide’ ni nko kujya mu iduka ukagura igitoki”.

Uyu mugore avuga ko igikombe kimwe cya acide kigura munsi y’amadorari abiri (hafi 2000Rwf), ko ibi bituma ibikorwa byo kumena ‘acide’ ku bantu ari byinshi muri Uganda kurusha abarashishwa imbunda.

Ati: “Turasaba amategeko azafasha abantu, uribaza kumena ku muntu ikintu gishongesha icyuma! Ku mubiri wumva byagenda bite?”

Ku bitaro bimwe mu mujyi wa Kampala, mu byumweru bibiri bakira nibura umuntu umwe wamenweho ‘acide’, ikibazo Pauline Amaye, umuyobozi muri polisi ya Uganda, avuga ko gikomeye.

Agira ati: ”Kumva iki kibazo aha na hariya muri Kampala no mu yindi mijyi mu gihugu, ni ibintu bisanzwe, ni ikibazo gikomeye. Inteko yatangiye umushinga wo kuvugurura itegeko rihana iki cyaha”.

Umuganga w’indwara z’uruhu Dr Adan Abdullahi, aganira na BBC dukesha iyi nkuru, avuga ko gukira k’uwamenweho ‘acide’ bifata igihe kinini, ariko ngo hari n’uburyo bwo guhita ufasha uwamenweho ‘acide’.

Biba byiza guhita yozwa n’amazi menshi kugira ngo bigabanye ubukana bwayo. Aba akwiye kumenwaho amazi meza mu gihe nibura cy’iminota 45.

Biba byiza kandi kwihutana uwamenweho ‘acide’ kwa muganga, nkuko uyu muganga abivuga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *