Abifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda bahawe amahirwe mbonekahake

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri bifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ryigisha ubumenyingiro, bahawe amahirwe adasanzwe aho 100 baziyandikisha mbere bazakurwamo icumi,bakishyurirwa amafaranga y’ishuri.

Iri shuri rikuru rifite icyicaro mu  Murenge wa Niboyi ku muhanda KK453 uherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali  no muri St Paul ritangaza ko abashaka kuryigamo mu mwaka w’amashuri 2019/2020 batangiye kwiyandikisha.

Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri, Mutungirehe Damien yatangarije Bwiza.com ko iri shuri rikuru ryatangiye gutanga ubumenyi mu 2016. Avuga ko uyu mwaka bazishyura amafaranga y’ishuri ku banyeshuri 10 bazaba batoranyijwe mu biyandikishije mbere.

Avuga ko bakireba uburyo abanyeshuri barangiza amasomo yabo bafite amanota meza, bazajya boherezwa hanze y’u Rwanda kugira ngo barusheho kwihugura.

Ati “ Abaziyandikisha muri Nzeri uyu mwaka bashyiriweho umwihariko. Twashyizeho agashya ko gutanga buruse ku bantu 10 baziyandikisha mu bantu 100 bazaba biyandikishije mbere y’abandi.”

Ku ngingo y’abasohoka muri PIPR bakaba bakwerekeza hanze, Damien  Mutungirehe yagize ati “ Ibyo bintu turacyabigerageza, ntabwo birakunda. Nta bantu bahari turavugana na bo, ariko turabiteganya gusa ubu sinavuga ko ubu bihari.”

729eb992 7da5 4634 a58e bc08482729f9
IInyubako iri ishuri rikuru rikoreramo

Ku kijyanye n’amafaranga y’ishuri akunze gukura abenshi umutima, Damien yahumurije abashaka kugana iri shuri rikuru.

Ati “ Ku biga ibya engineering bizaba ari 500,000Rwf naho Business ni 430,000Rwf. Mu rwego rwo korohereza ababyeyi, bishyura 60,000Rwf buri kwezi kugeza igihe barangije kwishyura yose.”

Kuri ubu iri ishuri rikuru rifite abanyeshuri basaga 400 biga mu mashami akurikira:

-Civil Engineering ( Land Surveying)

-Electronic and Telecommunication  engineering

-Electriclal engineering

-Design and  Multimedia Engineering

-Computer Maintenance

-Software Engineering

– Networking Engineering

– Logistics and Procurement Management

-Project management

-Travel and Tourism Management

-Technical Accounting

Ubuyobozi buvuga ko kandi hari amasomo y’igihe gito mu bijyanye na Hospitality Culinary Arts na Beverage Services, Customer Care, Tourism and Tour guide, Multmedia, Custom Clearance and Taxes, Electrical Installation na Electronic & Hardware maintenance.

Aya masomo atangwa ku mugoroba ku munywa, nimugoroba na wikendi.

Ku bindi bisobanuro, wabariza kuri izi nimero.

Capture 8

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *