Ibihugu by’u Rwanda, Cameroun na Cote d’Ivoire ngo nibyo byonyine munsi y’ubutayu bwa Sahara bishobora guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ubukungu bikabasha no gukomeza kwishyura imyenda bibereyemo abaterankunga nk’uko byemezwa na Moody’s Analytics, ikigo kabuhariwe mu bijyanye n’ubushakashatsi mu by’ubukungu.
Iki kigo kivuga ko cyagerageje uko ubukungu bwa Afurika yo Munsi y’ubutayu bwa Sahara bwakwirwanaho mu gihe Perezida wa Trump akomeje intambara z’ubucuruzi hirya no hino zigira ingaruka ku iterambere ry’ubukungu ku Isi, kikaba cyaragenzuye ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bishobora guhangana n’ibi bibazo kandi bikazabasha gukomeza kwishyura imyenda birimo.
Raporo yashyizwe ahagaragara kuwa 15 Kanama, ikaba igaragaza ko u Rwanda ari rwo rusa nk’urwakwihaza mu ngengo y’imari yarwo mu gihe haba habayeho akanyafu nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Ngo nibyo koko urwego rw’imyenda ku bihugu bya Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara rwarekeye aho kuzamuka, kubera ko ibihugu byo mu karere byagabanyije ibyo bisohora ku rugero rwa 1,1% ku musaruro w’imbere mu gihugu (PIB) hagati ya 2015 na 2018.
Gusa, ngo umwenda ibi bihugu birimo uracyari hejuru cyane nko mu myaka itanu ishize kandi bibuza guverinoma zimwe ububasha bwo gushyigikira ibikorwa by’ubukungu mu gihe habayeho ‘crise’ nk’igihe ibiciro by’imitungo kamere bimanutse kandi ari yo abyinjiriza amadevize.
Ngo bitewe n’imiterere y’ibyo bisohora, ibihugu bishobora kwirwanaho bitewe nuko bishobora kubigabanya mu gihe ibintu byaba bitifashe neza ni u Rwanda, Cameroun na Cote d’Ivoire bigaragaza ububasha bwo kugabanya ibyo bisohora, ariko bikanagaragaza ubushake bwa guverinoma bwo kubishyira mu bikorwa.


