Kuba ndi umutinganyi ntibizambuza kuririmbira Imana- Nabonibo

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana,  Albert Nabonibo uherutse gutangaza ko ari umutinganyi,avuga ko ibi bitazatuma adakomeza kuririmbira Imana.

Muri iki cyumweru, uyu musore w’imyaka 35 atangaza ko ari umutinganyi, abinyujije ku rubuga rwa You Tube.

Uyu musore avuga ko yiteguye ibitutsi n’ibitotezo ariko ko yari arambiwe gukomeza kubaho mu buzima bw’ikinyoma.

Avuga ko yahisemo gutandukana n’abandi bakirisitu bakomeza kugira ibanga iby’ubuzima bwabo bwerekeye imibonano mpuzabitsina.

Ati “ Mu by’ukuri hari abandi bagabo bameze nkanjye yewe no mu nsengero barimo. Ibi babiterwa n’imyumvire y’ukwemera, abantu babana nabo ndetse no ku bw’umutekano wabo.”

Ikinyamakuru The  Star cyaganiriye na we kivuga ko ibyo yatangaje byakirwe ku buryo butandukanye.

Ati “  Bamwe barantutse, banyita igicucu n’umusazi. Gusa hari abanshiygikiye nk’abavandimwe banjye, batahwemye kumbwira ko nkwiriye kuba uwo ndi we.”

Avuga ko n’iyo inshuti ze zose zamusiga, azakomeza kurirmbira Imana.

Umuririmbyi Albert Nabonibo ni we wa mbere utangaje ko ari umutinganyi mu  baririmba indirimbo z’Imana.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari rihana ubutinganyi. Abategetsi bakangurira abaturage kubahiriza umuco nyarwanda, mu gihe ab’amadini bavuga ko ibi bihabanye n’ugushaka kw’Imana.

Nabonibo avuka mu karere ka Gicumbi azwi cyane mu ndirimbo ‘Umenipenda’, “Sogongera” n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014. Mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze yagiye acika intege bishimangirwa n’uburyo yagiye ashyira hanze indirimbo haciyemo igihe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *