Umurambo w’uwari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique uherutse kwicwa arashwe kuri uyu wa Mbere ushize, utegerejwe mu Rwanda ku mugororba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho agomba gushyingurwa.
Aya makuru akaba yemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe mu kiganiro na The New Times.
Ambasaderi Nikobisanzwe yatangaje ko umurambo wavanwe muri Mozambique ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ukaba uza kugezwa I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 31 Kanama.
Louis Baziga yishwe arashwe mu gitondo cyo kuwa Mbere, itariki 26 Kanama ahagana saa tanu arasiwe mu gace ka Matola ko mu Murwa Mukuru wa Mozambique, Maputo.
Uyu mugabo wari umucuruzi muri Mozambique bivugwa ko yitambitswe n’imodoka ebyiri ubwo yerekezaga mu nkengero z’umurwa mukuru, abagabo bafite imbunda batangira kurasa ku modoka baramwica.
Abantu bakekwaho kumwica barimo umudipolomate wo muri Ambasade y’u Burundi muri Mozambique witwa Eric Thierry Gahomera, ndetse n’abandi batatu b’Abanyarwanda, Revocat Karemangingo, Diomède Tuganeyezu na Alphonse Rugira alias Monaco ngo bashobora kuba barabaye mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe (EX-FAR).


