Uwitwaga 'ikinyendaro' nabaye mwarimu, ariko se?
Nagize amateka y’ubuzima burura, niswe ikinyendaro, umutwaro n’ibindi. Imana yaramfashije ndiga nyuma mbona n’akazi keza ariko ubu mfite ikibazo kindaza amajoro ndeba kuko nakiburiye igisubizo. Navutse mu 1993 ariko sinigeze menya data. Nkimara kugira imyaka ine, yatangiye kuntererana, akajya ansigira ababyeyi na bo batari banyishimiye. Ba marume na bo byari uko. Nta wifuzaga gusigarana uwo […]
Hatangijwe  gahunda yo guhugura urubyiruko rwibumbiye muri RYAF ku bufatanye na Kaminuza ya CHUR
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana GĂ©rardine, yatangaije nshya yo guhugura urubyiruko by’umwihariko urwibumbiye mu Ihuriro ry’Urubyiruko rwize Ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF), ku bufatanye na Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) n’ Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse (BDF). Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019, Ku ishami rya BDF riri mu […]
Ntabwo bari biteguye neza ku buryo bari gukuramo Al Hilal -Rwatubyaye
Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba na myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu Rwanda akomoza ku bibazo bya Rayon Sports yahozemo.  Rwatubyaye Abdul wabaye kapiteni wa Rayon Sports ubwo yandikaga amateka ikagera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup 2018, yababajwe no kuba iyi kipe […]
RIB ihakana amakuru avuga ko Nsengiyumva (Igisupusupu) yatawe muri yombi
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruhakana amakuru avuga ko umuhanzi Nsengiyumva Franà §ois wamamaye ku izina ry’Igisupusupu yatawe muri yombi. Inkuru yageze ku mbuga nkoranyambaga (Twitter na Facebook) kuri uyu wa 31 Kanama, yavugaga ko Igisupusupu yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi. Ni amakuru yahise yamaganirwa kure na benshi babarizwa kuri izi mbuga bitewe n’uko batizeraga […]
Abavuga ko bifitemo ubutinganyi muri kamere zabo barabeshya-ubushakashatsi
Bamwe mu baryamana bahije ibitsina bavuga ko bavutse bagasanga ari uko baremwe, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko iyi myumvire ari ikinyoma. Bamwe bavuga ko ari abatinganyi kubera ko ari uko baremwe. Abandi bavuga ko babaye bo bitewe n’amafaranga, bari biteze kubibkuramo. Kuri ubu ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Havard ifatanyije na MIT, bugaragaza ko uko umuntu […]
Konti y’umuyobozi wa twitter yashimuswe imara akanya icishwaho ibitutsi by'irondaruhu
Konti ya twitter y’umuyobozi w’uru rubuga nkoranyambaga (@jack) kuri uyu wa Gatanu yamaze iminota myinshi itambutsa ubutumwa bwinshi bw’irondaruhu nyuma y’uko yari yinjiwemo n’abantu batabifitiye uburenganzira. Iyi konti ya Jack Dorsey, @Jack, nyamara ngo ni imwe muri konti za twitter zakabaye zirinzwe cyane za twitter nk’uko iyi nkuru dukesha RFi ivuga. Ariko, kuri uyu wa […]
Fizi: Inka zigera kuri 500 z’Abanyamulenge zanyazwe
Inyeshyamba zo mu mutwe wa mai-Mai zanyaze inka zigera kuri 500 z’aborozi b’Abanyamulenge ahitwa Nganji nk’uko byemezwa na Perezida w’aborozi ba Kasanga. Uyu muyobozi w’aborozi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo banyazwe inka n’abarwanyi ba Mai-Mai mu Karere ka Nganji, muri Teritwari ya Fizi. Zimwe muri izo nka zanyazwe […]
Umurambo wa Louis Baziga wiciwe muri Mozambique utegerejwe mu Rwanda
Umurambo w’uwari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique uherutse kwicwa arashwe kuri uyu wa Mbere ushize, utegerejwe mu Rwanda ku mugororba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho agomba gushyingurwa. Aya makuru akaba yemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe mu kiganiro na The New Times. Ambasaderi Nikobisanzwe yatangaje ko umurambo wavanwe muri Mozambique […]
Zambia: Utavuga rumwe n’ubutegetsi arashinjwa kugereranya perezida n’imbwa
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambia, kuri uyu wa gatanu mu rukiko yahakanye ibyo aregwa nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa video yaba avugamo perezida amugereranya n’imbwa. Chishimba Kambwili, umuyobozi w’ishyaka National Democratic Congress (NDC), yatawe muri yombi kuwa gatatu azira gukwiza video yavuzemo ko “zimwe mu mbwa z’i Chawama zitarambirwa gukora ingendo”. Chawama […]
Kigali: Batatu barimo umushoferi bafatanwe udupfunyika hafi 20,000 tw'urumogi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge yeretse itangazamakuru abagabo batatu bafatanwe udupfunyika 18800 tw’urumogi mu modoka bari barimo y’ikamyo yo mu bwoko bwa Benzi isanzwe itwara ifarini. Aba bagabo ni Munyangabe Gerald w’imyaka 46, Tuyizere Mustafa w’imyaka 19 na Shukran Ramadhan […]