Ushinzwe amasengesho arahamagarira abagabo kurya abagore babo mu gihe cy’inzara

Sangiza iyi nkuru

Inkuru ibabaje kandi itaravuzweho rumwe n’abo bahuje ukwemera, Imam wa Arabia Saoudite, yemeza ko umgabo afite uburenganzira bwo kurya bimwe mu bice bimwe na bimwe bigize umubiri w’umugore we kubera ubuzima.
Cheikh Abel Aziz akaba mufti muri Arabie Saoudite asobanura ijambo fatwa nk’igikorwa cyo gutanga igitambo no kubaha k’umugore n’umugabo kuko ngo iyo ariye umubiri we baba babaye umubiri umwe nk’uko umugore n’umugabo aba ari umuntu umwe, bityo ngo umugabo ashobora kurya umugore nta shiti mu gihe ashonje cyane.
New Picture (2)
N’ubwo Sheikh Abel Aziz avuga ko muri uko kwemera kuri mu ijambo fatwa ari ihame ngo n’abakobwa bakiri bato bari munsi y’imyaka 15 bagomba gushyingirwa abasaza rukukuri kandi bahitiwemo n’ababyeyi babo, bityo benshi mu bagize umuryango wa kiislamu bakaba bakomeje kuryanya no kwamagana iri tangazo ryashizwe ahagaragara n’uyu mu Sheikh ryo kuba warya umugore wawe mu gihe ushonje ugiye kwicwa n’inzara.
Izi nyigisho zatangiye gukomezwa no gushirwa mu bikorwa n’imyemerere ya Djihad muri Syrie, maze bimera nk’aho ubusambanyi buhawe ikibanza ku mugaragaro, byitabirwa n’abatari bake mu bihugu by’uburayi byitirirwa intambara ntagatifu, maze abakobwa n’abagore bitanga ku bwinshi.
Ingaruka zikomeje kuba nyinshi harimo guhohotera umugore akaribwa nk’inyamaswa, abana benshi bavuka batazigera bamenya ba se bababyaye ndetse no gukomeza kwanduza izina ry’idini rya Islam nk’uko bivugwa na Mohamed El Ghazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *