Polisi ya Uganda yashyze hanze amakuru agezweho ku kibazo cy’urupfu rw’Umunyarwandakazi, Florence Kamukazi waishwe arashwe ubwo yari kumwe n’umurinzi we, Joshua Ruhegyera Nteyireho.
Aba bombi barasiwe ku muhanda wa Entebbe, ahitwa Katabi ku kiraro cyitwa Nambigirwa werekeza Entebbe mu ijoro ryo kuwa 5 Kamena 2019, ahagana saa tanu z’ijoro.
Muri Raporo yayo, polisi itangaza ko yahasanze imbunda ya karaciniikovu (AK47) ifite nomero UG POL 56-3100699022697 iri kumwe n’amasasu 27. Ivuga ko yahasanze kandi magazini (ikiba kirimo amasasu ari bukoreshwe mu mbunda) eshatu.
Mu modoka No. UAW 534B Prado TX y’umukara yari itwaye Kamukazi hasanzwemo ingofero ya polisi ya Uganda.
Umurambo wa wa Nteyireho wasanzwemo indangamuntu ndetse n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aho wari uri mu kidendezi cy’amaraso, yarashwe mu mutwe, afite imbunda ya AK 47 SMG mu kuboka kw’ibumoso.
Polisi itangaza ko yasanze imodoka abishwe barimo iparitse neza iruhande rw’umuhanda, ku kiraro cya Nabingirwa, amatara yayo yaka ireba mu cyerekezo cy’ahitwa Mpala ndetse n’umuryango w’uwicarana na shoferi ufunguye.
Kamukazi ngo yari yarashwe ku mutwe aho yari yicaye mu mwanya uri inyuma w’uwicarana na shoferi.
Polisi ivuga ko kandi mu modoka harimo impapuro z’uwitwa Sgt. Mutesi ufite no. 32693 ndetse na telefoni ebyiri.
Kuri ubu polisi itangaza ko ikomeje iperereza kugira ngo abantu babiri bivugwa ko barashe urufaya Kamukazi n’umushoferi we, batabwa muri yombi.
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/09/06/umunyarwandakazi-princess-kamikazi-yarasiwe-i-kampala-ahita-apfa/
Imirambo y’aba bombi yajyanwe mu Bitaro bya Mulago.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kugeza ubu, abantu bakomeje kwibaza byinshi kuri uyu Munyarwandakazi wari muri Uganda bitazwi icyo akora, agenda mu modoka ihenze ndetse afite umurinzi wihariye, ufite imbunda.


