Nyuma yo kurusimbuka kwa se, umukobwa wa Karaveri Mbonimpa ngo nawe yaba ahigwa byo kwicwa i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibyumweru bisaga 2, Petero Karaveri Mbonimpa Umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ( APRODH) bagerageje kumurasa Imana igakinga ukuboko, kuri ubu umukobwa we Amandine Nasasagare yatangaje ko nawe umutekano we utifashe neza i Burundi.
Amandine Nasasagare yatangaje ko umutekano we ubangamiwe, ibyo akaba abitangaza nyuma y’aho ngo abantu bataramenyekana bagerageje kumukurikira bashaka kumubuza umudendezo ariko ntibagera ku ntego.
umukobwa
Amandine Nasasagare yavuze ko hari ku mugoroba wo ku wa kane, ari bwo yumvaga ahamagawe ahasanzwe hakorera ishirahamwe APRODH, bamubwira ko hari amakuru bashaka kumuha, ubwo yazaga ngo nibwo yabonye abantu bamukurikira bari ku mapikipiki.
Uyu mukobwa wa Petero Karaveri Mbonimpa avuga ko yahise ashaka ubwihisho aho, ndetse ko abamukurikiraga nta yindi ntego bari bafite uretse kumwica.
Mu gihe uyu mukobwa avuga ko ataravugana na se nyuma yaho agiriye kuvurirwa ibikomere mu gihugu cy’u Bubiligi, amakuru afite ni ay’uko umubyeyi we ameze neza.
Ku wa mbere tariki ya 3 Kanama 2015, nyuma y’umunsi umwe Gen Adolphe Nshimiyima arashwe agapfa nibwo na Petero Karaveri Mbonimpa yarashwe n’abataramenyekana Imana ikinga ukuboko ntiyapfa.
pierre-claver-mbonimpa-in-014
Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye Ban ki-Moon akaba yarasabye Leta y’u Burundi gukora iperereza ryimbitse hakamenyekana abari inyuma y’umugambi w’ubwo bwicanyi, ubu Karaveri akaba avurirwa ibikomere i Burayi nyuma yaho abisabiwe n’umuryango we.
Tariki ya 27 Mata 2015, ubwo imyigaragambyo yabatari bashyigikiye manda ya 3 ya Petero Nkurunziza yavuzaga ubuhuha, Petero Karaveri Mbonimpa yatawe muri yombi na polisi ihita imufunga, bukeye bwaho ku wa 28 Mata ararekurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *