Umugabo anyivovotera kenshi, avuga ko mfite ikibero n'igitsina binini, ngo ntambaraga yabona- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Nejejwe no kubaramutsa mwese, nimugire amahoro ya nyagasani. Ni umubyeyi w’umwana umwe, umugabo wanjye tumaranye imyaka itatu yonyine ariko maze igihe kinini ambabaza cyane.

Rwose bitewe n’inama ngisha, izina ryange ntabwo narivuga kuko bishobora guhita binsenyera pe.

Ntuye mu Burasirazuba, umugabo wanjye mu by’ukuri ntabwo ari munini, kuko njyewe murusha ibiro n’uburebure, ariko mu gikorwa cyo mu buriri nk’abashakanye asigaye yivovota, avuga ko nta mbaraga yakwibonera buri munsi zo kumpa ibyo nifuza mu buriri, abakuru murabyumva.

Avuga ko mfite ibibero binini cyane, akongeraho ko n’igitsina ari uko, bavandimwe ntimunseke cyangwa ngo muvuge ko nataye umuco, kuko ni inama ngisha. Ubunini aba avuga bw’igitsina namusabye kubunsobanuriraho abura ubusobanuro.

Uyu mugabo wanjye sinzi icyamuteye kuvuga ibi kuko ibiro mfite ntabwo birenze 84, we ari ari nko muri 63 gutyo ariko akaba mugufi. Gusa ku rundi ruhande mbona ashobora kuba afite ahandi ajya mu bagore kuko mbere nta kibazo yangiragaho kandi twashakanye n’ubundi ndi munini kumurusha.

Yaranyishimiraga cyane mu buriri, kuko uburyo yifuzagamo ko duteramo akabariro aribwo twifashishaga, akazi yakoraga niko agikora ntabwo navuga ko ari umunaniro.

Ndibaza, nkabura igisubizo, ubuse umugabo utangiye kuzana ibibazo nk’ibi tumaranye imyaka 3 gusa, bizagera mu 10 cyangwa 20 bimeze bite?

Nabuze icyo nkora pe!! burya iyo umugabo atangiye kuvuga ko ufite ibi n’ibi atabashije kaba kabaye, bivuze ko akeneye abamuha ibyo ashoboye! Ubu kugira ngo yemere ko dutera akabariro ni nkaho mba namuhendahenze, ahora avuga ko ananiwe, nko mu kwezi ibyo byishimo ashobora kubimpa bitarenze inshuro 5.

Gusa namubwiye ko nakomeza kumbabaza nzafata umwanzuro kandi ko uzamubangamira, ntegereje inama zanyu, Comments mutanga ndazisoma.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *