Nkuko bigaragara kurukuta rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda, iratangaza ko yataye muri yombi umukobwa witwa Ingabire Shakira ukekwaho gukomeretsa umuhanzikazi Asinah bahuriye mu kabari gahereye ku Kacyiru.
Mu minsi yashije Mukasine Asinah yatangaje ko yatewe icyuma n’umukobwa bahuriye mu kabyiniro ka People kari mu Mujyi wa Kigali akamukomeretsa ku itama ry’ibumoso.
Asinah yemeje ko uwo mukobwa batari basangiye ndetse atari amuzi ku buryo yari gukeka ko hari icyo bapfa, gusa yabashije kugeza ikirego cye ku rwego rushinzwe ubugenzacyaha [RIB].
Kuwa 11 Nzeri 2019, Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko yataye muri yombi umukobwa witwa Ingabire Shakira ukekwaho gukometsa Asinah.

Polisi y’u Rwanda yagize ati “Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Ingabire Shakira ufite imyaka 27 wavukiye mu mudugudu w’Akabugenewe, Akagali ka Kinyange, Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Ingabire Shakira arakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye Mukasine Asinah. Akaba yashyikirijwe RIB.”
Iki cyaha kramutse kimuhamye yahanishwa ingingo 124 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko,
umuntu wese, ukomeretsa undi abishaka, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).


