Umukecuru Totori wo mu Murenge wa Musanze Karere ka Musanze n’umugabo we, Basabose Edouard bibera mu nzu igizwe n’amashami y’inturusu.
Aba bombi babarizwa mu cyiciro cy’abo amateka yasigaje inyuma bavuga ko iyo imvura iguye ibanyagira kuko amababi y’ibiti atabasha kubankingira imvura.
Babwiye Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko bubakiwe inzu na Leta ariko nyuma igasaza bityo ko nta kindi bari gukora uretse kubaka nyakatsi.
Ubuyobozi ngo bwabasabye kuzajya bajya kugama mu baturanyi igihe imvura iguye, ingingo Totori avuga ko yuzuye amananiza, ahubwo agasaba kubakirwa inzu.
Totori w’imyaka 62 ati “ Ntabwo nazajya njya kuryama mu nzu z’abandi bagore. Nashobora nkaba mu kiraro cyanjye, imvura ikanyagiriramo. Abanyamudugudu nibo babishinzwe, bazanyibakire.”
Gitifu w’Umurenge wa Musanze, Aloys Niyibizi atangaza ko uyu muryango wubakiwe inshuro eshatu ariko ugacana ibiti bigize inzu.
Ati “ Leta yabubakiye inshuro zigeze kuri eshatu bagaca ibiti bigize inzu. Ubu twafashe icyemezo cyo gukoresha inkarakara kuko iy’ibiti barayicana.”

Ubuyobozi bwagaragaje impungenge ko iyi nzu ishobora gufatwa n’inkongi cyane ko ngo Totori n’ab’iwe ari yo bacanamo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Gitifu Niyibizi ntavuga igihe bateganya kubakira uyu muturage.


