Muri Adepr Rukurazo hashize iminsi ikabakaba k’ubyumweru 3 hari amasengesho y’iminsi 21 yateguwe niyi Paruwasi mu rwego rwo kuzana ububyutse no guhindurira benshi ku gukiranuka
Mu kiganiro bwiza.com yagiranye n’umushumba wiyi Paruwasi Karangwa Alphonse yatangaje ko mu minsi igera kuri cumi n’umunani ishize hamaze gukoreka ibintu byinshi mu buryo budasanzwe,aha yavuze ko hamaje kubatizwa abantu bagera kuri 69 buzuye umwukawera,abamaze kwihana ibyaha ni benshi,abari bafie impano zasinziriye zongeye kuvugururwa ni 12.

Iki giterane cy’amasengesho kizasozwa ku munsi wejo tari ya 16/08/2015 kizitabirwa n’Umuvugabutumwa SEMAGERI Gaspard azazana na Chorale izava i Musanze- Bukane hamwe na Chorale zomu Rukurazo gutangira ni saa 08h30 zamugitondo.

Kubw’imirimo Imana imaze gukora muri iyi Paruwasi ya Rukurazo bivuye kuri aya masengesho y’iminsi 21 uyu munsi bazaboneraho no gutangiza umushinga wo kubaka Yorodani Kuko ubusanzwe abakizwaga bajyaga gutira aho tubabatiriza.
Umusaruro wabonetse muri aya masengesho y’iminsi 21.
-Ababatijwe mu Mwuka Wera kugeza none 69
-Abahembutse nibenshi ndetse abo impano zongeye gukora ni 12.
-Amakorari yarahembutse kuburyo bugaragara nabo bemeza ko basubiye kurufatiro ndetse no mubihe byiza cyane.
-Abantu babaye benshi cyane mu rusengero kuburyo bugaragarira buri wese usanzwe azi mu Rukurazo
-Abakijijwe ni benshi kuburyo dufite abigira umubatizo 28
-Tuzatanga Mutuel de sante kubantu batishoboye batarazibona
-Abantu barakangutse bumva umumaro wo gukorera Imana kuburyo imirimo (amaturo) yiyongereye cyane, ndetse ubu twamaze kwishyura umusanzu wa Yubire y’Itorero ryacu twagombaga gutanga.
-Abantu bafite inyota yo gukorera Imana cyane kuburyo ubu twiyemeje ko umubatizo utaha tuzawubatiriza iwacu aho kujya gutira Yorodani nkuko byari bisanzwe.
Asoza Umushumba wa Paruwasi ya Rukurazo yavuze ko ibo Imana yakoze ari byinshi kandi ko babona hari ikizahinduka k’ubuzima bwa benshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky@bwiza.com


