Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Matayo 6:33
“Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.”
Tureke Imana ibe iya mbere. Kugushaka gukora ibihesha Imana icyubahiro nibyo bya kagombye kuba ibya mbere dutangiye umunsi. Ibyo nibyo nagize itegeko rya mbere kuko, Ibyo dukora bwa mbere nibyo bigaragaza ibyo Imana iza gukora ubwa Kabiri. Ijambo ry’ Imana riravuga ngo “Dushake Ubwa Mbere Ubwami Bw’ Imana”.
Gushaka Imana bwa mbere buri munsi nibyo byahinduye ubuzima bwa abatubanjirije.
Imana iduhe umugisha..!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
WhatsApp: +14123266034
Instagram: Nibintije Evangelical Ministries
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International


