Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Zaburi 149:6
“ Mu mihogo yazo haturuke indirimbo zo guhimbaza Imana, kandi uzitwaze mu maboko inkota ifite ubugi impande zombi..”
Guhimbaza ni amagambo yawe n’ umubiri wawe, ukoresha werekana Imana ko uri kuzirikana ineza ihora ikugirira. Indirimbo, Kuririmba, kurambura amaboko yawe hejuru cyangwa ubyinira Imana yawe bikora inzira y’ imigisha cyangwa ibitangaza by’ Imana ishaka kuguha.
Ni inshingano yawe rero guca iyo nzira y’ Imigisha yawe muri uko kuyihimbaza. Kandi igihe n’ uburyo ukoresha, uca iyo nzira niko kugaragaza uko imigisha yawe igomba kugana.
Imana iduhe umugisha..!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
WhatsApp: +14123266034
Instagram: Nibintije Evangelical Ministries
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International


