Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR riteye urujijo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) bwashyize hanze itangazo ribika Umuyobozi w’Ingabo zabwo gusa benshi bemeza ko riteye urujijo bitewe n’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite.

Itangazo ribika rya FDLR NO 003/2019  ryo kuwa 18 Nzeri  2019 rirabika uwitwa Gen. Mupenzi Pierre Bernard rwabaye kuwa 18 Nzeri 2019 muri Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Igiteye urujijo ni izina ry’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite. Bizwi ko uwishwe ku itariki yavuzwe haruguru ari Sylivestre Mudacumura wari ufite ipeti rya Liyetona Jenerali. Ni mu gihe ubwikwa yitwa Mupenzi Pierre Bernard akaba anafite ipeti rya jenerali furu (Full General). e907c586 d2f2 4917 8bfd ed26e3dfc5da

Haribazwa niba Gen. Mupenzi ari undi waguye mu mirwano yahuje FDLR na FARDC cyangwa se ari andi mazina ya Gen. Mudacumura nk’uko umwe mu baganiriye na Bwiza.com yavuze ko benshi mu bayobozi bakuru  b’izi nyeshyamba bagiye bahindura amazina.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *