Yagarutse mu rugo nyuma y’imyaka 51 ataye umugore n’abana batandatu akaburirwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Francis Muthua w’imyaka 81 yagarutse mu rugo nyuma yo gusiga umugore we n’abana batandatu.

Muthua yasize umuryango we utuye muri Murang’a mu 1968 ubwo yari afite imyaka 30 y’amavuko.

Wanjiru Muthua, umugore we avuga ko byamugoye kurera abana wenyine.

Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko  Wanjiru yigeze guhurira n’umugabo we ahitwa Kisii nyuma y’igihe gito amubuze ariko ngo nyuma yagiye kumushaka bamubwira ko yagiye ahantu hatazwi.

Wanjiru avuga ko yashakishije umugabo we ariko ageze aho akurayo amaso.

Ati “ Nageze ndeka kumushakisha, aho yari ari nabihariye Imana. Numvaga mfite icyizere ko umunsi umwe azagaruka. Nahisemo gushyira imbaraga mu burezi bw’abana.”

Uyu mugabo yabwiye abaturanyi ko nta kintu agarukanye kandi ko n’umugore wundi yashatse bananiranwe bitewe n’ingeso ye y’ubusinzi.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Abana n’abaturanyi b’uyu mugabo bakoze  ibirori byo kwishimira ko uyu mugabo wari warabuze yagarutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *