Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi), Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko umuhuzabikorwa w’iri shyaka, Sylidio Dusabumuremyi uherutse kwicwa bigaragara ko batojwe kwicisha ibyuma.
Sylidio Dusabumuremyi yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa 23 Nzeri 2019 ubwo yari muri kantine (cantine) y’ibitaro bya Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Ingabire Victoire avuga ko abakoze ubu bwicanyi atari abantu b’abaswa ku bijyanye n’ubwicanyi bukoresheje ibyuma.
Aganira na BBC yagize ati “ Nimugoroba yari aho akorera, abantu baje kuri moto baje bamusanga muri kantine ye yakoreraga mu Bitaro bya Shyogwe, bamuteragura ibyuma. Ni bantu b’abahanga, abantu bazi aho batera icyuma umuntu agahita apfa. Ni abantu b’ab’abahanga batojwe gutera ibyuma.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko mu iperereza ry’ibanze hafashwe abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye.
Ingabire avuga ko kugeza ubu uretse ibyo ari kubona mu bitangazamakuru, nta makuru mashya ajyanye n’ubu bwicanyi azi. Avuga ko ategereje ibizatangazwa n’inzego z’umutekano n’ubwo avuga ko atazishyingikirije cyane. Yemeza ko na dosiye z’ubwicanyi bwakorewe abo muri FDU-Inkingi ntacyazivuyemo.
Ati “ Tuzabona inzego z’umutekano zitubwira icyo zagezeho.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Urupfu rwa Dusabumuremyi ruje rusanga izindi mfu z’abandi bawanashyaka ba FDU-Inkingi barimo wari umuvugizi wa FDU-Inkingi yaburiwe irengero nyuma umurambo we utorwa mu ishyamba rya Gishwati mu Burengerazuba bw’igihugu. Hari ndetse n’abandi barwanashyaka bagiye baburirwa irengero.


