Haribazwa icyihishe inyuma y’amagambo y’umunyarwenya Salvador yafashwe nk’ayibasira u Rwanda 

Sangiza iyi nkuru

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bibajije byinshi ku magambo y’umunyarwenya wo muri Uganda, Patrick Salvador Idringi yavuze ku Banyarwanda, agafatwa nk’ayibasira iki gihugu.

Amagambo yateye ukwibaza ni Salvador  bivugwa ko yayavugiye mu Mujyi wa  Kampala, kuwa 5 Mata 2019 muri Selena Hotel, mu gitaramo cya Awilo Longomba.

Salvador mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, mu rwenya rwe yatangiye avuga nk’umukozi wa RwandAir, asuhuza abagenzi ari nako avuga amwe mu magambo y’Ikinyarwanda arimo: amahoro, amafaranga, amahanga, Paul Kagame, nyuma akavuga jenoside.

Yakomeje ashaka gukaragaza Ikinyarwanda nk’ururimi rukennye aho yavuze ko amagambo nka ‘Turbulence’ na ‘above sea level’ ku bwe ngo azi ko nta busobanuro agira muri uru rurimi.

Yakomeje avuga mu cyongereza gusa ageze aho arahindura  avuga ko yari yibagiwe ko Abanyarwanda nta cyongereza cyiza bavuga nk’uko inkuru ya KT Press ivuga.

Salvador yannyeze abakora muri RwandAir avuga ko bazi Icyongereza hafi ya ntacyo kuko ngo hari igihe babura uko bavuga icyo bashaka kumvikanisha, bakitabaza ibimenyetso.

Bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ko batishimiye amagambo ya Salvador.

Umwe muri bo witwa Seth Butera ati “ Ibi bintu ntibisekeje na busa. Ushobora kuba utazi jenoside icyo ariko nibura reka gutoneka ababuze ababo no kwambura agaciro ka kimuntu inzirakarengane. Ukwiriye gusaba imbabazi Abanyarwanda.”

Mugenzi we Ladislas Ngendahimana yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi atari ingingo yo kujya kuvugaho ibyo gushimisha abantu.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Bamwe bibazaga niba Salvador yatera urwenya ku bintu bibi byagiye biba muri Uganda nk’ubwicanyi bwo mu Karere ka Kasese, mu majyaruguru mu bitero bya Kony cyangwa se mu bitero bya Al Shabaab.

Patrick Salvador Idringi ni umwe mu banyarwenya bazwi muri Afurika y’Iburasirazuba. Akunze gutaramira mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *