AMAFOTO : Jean Claude Gianadda yaririmbanye na Chorale Christus Regnate

Sangiza iyi nkuru

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019, muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali. Igitaramo cyateguwe na Chorale Christus Regnate itumiramo umuhanzi w’Umufaransa Jean Claude Gianadda. Iki gitaramo kiswe “Stand up for Children with Disabilities ” cyakozwe hagamije gushaka amafaranga yo gufasha abana babana n’ubumuga baba mu kigo Inshuti Zacu  i Gahanga.

Jean Claude Gianadda ufite indirimbo zigera ku 1000 ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Kiliziya Gatolika bakomeye. Kuri iyi nshuro yataramiye mu Rwanda nyuma yo gutaramira mu bihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba nkuko yabitangarije itangazamakuru, aho uyu muhanzi yishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo mu  ndirimbo ze yagiye afaranya na Chorale Christus Regnate.

Iki gitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo babarizwa mu ikigo Inshuti Zacu gikorerwamo n’ababikira bo mu muryango w’Inshuti z’Abakene.Aho umuhanzi Jean Claude Gianadda nawe yatanze inkunga y’amayero 1500.

AMAFOTO

KAL 0567

KAL 0644
Jean Claude Gianadda k’urubyiniro

KAL 0718 KAL 0716 KAL 0620 KAL 0572

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *