Umuhanzi Edrissa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo atangaza ko kubana n’umuhanzi mugenzi we, Rema Namakula bitari byinshi bitewe n’ibyo yagiye anyuramo.
Eddy Kenzo yatandukanye na Rema bari bafitanye abana babiri ndetse uyu mugore ahita ashaka undi mugabo w’Umuganga Mulago, Hamza Ssebunya.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Rema yatandukanye na Kenzo utaramuhaga agaciro.
We si ko abibona, akoresheje imbuga nkoranyambaga, Eddy Kenzo yavuze ko abarerbera inyuma ntacyo bazi kuko mu mubano we na Rema hari igihe yahisemo no guta inzu yiyubakiye.
Uyu mugabo yavuze uko yabayeho nabi.
Ati “ Nakuze nkorerwa iyicarubozo. Ndibuka ndi umwana, aho wabaga wabonye aho urambika umutwe, imvura ikaze ikaba iraguye. Twe twararaga ahabi, rimwe na rimwe tugahamagara ba mama”
Yakomeje agira ati “ Ndi kumwe na Rema nanyuze muri byinshi ku buryo nagezaho nsiga inzu yanjye nubatse bingoye.”
Mu butumwa bwe, Eddy Kenzo yirinze kugira icyo avuga Ku birori byo kwerekwa abayeyi ba Ssebunya (Kukyala) bya Rema.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuri ubu, Eddy Kenzo ari mu gihugu cya Colombia aho biteganyijwe ko ari bukorereyo igitaramo ku nshuro ya kabiri.


