Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli avuga ko ashobora kuzafata icyemezo gikakaye ku buryo Abanya-Tanzania bazatungurwa bitewe n’imyitwarire y’abayobozi mu matora y’inzego z’ibanze.
Magufuli kuri uyu wa 12 Ukwakira  mu ruzinduko yagiriye mu Ntara ya Katavi, yabwiye abayobozi bose ko agace kazananirwa gufasha abaturage ngo biyandikishe kuri lisiti y’amatora, abakayoboye bashobora kuzafatirwa umwanzuro utangaje.
Ati “  Abaturage batari biyandikishe, babikore mu minsi isigaye, kugira ngo bazabashe gutora abayobozi b’inzego z’ibanze. Ejo hashize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iguhugu yatanze imibare y’intara n’uturere turi gukora neza iki gikorwa ariko nanone yatanze n’aho biri kugenda nabi. Ndimo kubikirurikirana, ntegereje ko birangira, nsabe minisitiri ampe raporo, muzatungurwa n’imyanzuro nzafatira abazaba batarakoze neza. Nizere ko mutazantunga intoki.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Perezida Magufuli wasozaga urugendo rw’iminsi icyenda yagirirga mu ntara yashimiye abaturaga uburyo bakomeje kuza imbere mu bikorwa bibateza imbere, abasaba gushyira imbere ubumwe.
Bongo5
Â
Â


