Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruzagaruka ku nkuru zandikwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda rwo rubona ko zidafite ishingiro.
U Rwanda rumaze kugaragaza inshuro ebyiri ko hari inkuru zanditswe n’ikinyamakuru The New Vision zirimo “ Puropaganda yibasira u Rwanda.”
Ibi bihabanye n’mazezerano (MoU) yashyizweho umukono n’impande zombi i Louanda muri Angola n’i Kigali mu rwanda mu mezi macye ashize.
Amb. Nduhungirehe yabwiye Bwiza.com ko ibi bitabuza u Rwanda kwitabira inama izabera i Kampala hagenzurwa ishyirwamubikorwa ry’ibiri mu masezerano impande zombi zagiranye hagamijwe kunoza umubano w’ibihugu byombi wazambye kuva mu myaka ibiri ishize.
Ati “ Tuzayitabira.”
Ku bijyanye n’inkuru zigenda zigaruka ku Rwanda zirwabasira, yagize ati “ Tuzabiganiraho mu nama itaha.”
Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/2019/10/13/u-rwanda-rwavuze-ku-nkuru-yerekeye-uwishe-gen-fred-rwigema-yakwirakwiye-muri-uganda/
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yemereye Bwiza.com ko kugeza ubu ntacyo u Rwanda ruri kuvugana na Uganda ku bijyanye n’izi nkuru ruvuga ko ari ‘fake’ (ibinyoma).


