Umunyarwandakazi ari mu nkiko ku bwo kwinjira muri Amerika abeshye

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi, Beatrice Munyenyezi wo mu Mujyi wa Concord muri Leta ya California yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa ku beshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zo muri Amerika yiyita impunzi.

Urubanza rwabaye mu 2012 rwatumye Munyenyezi mu 2013 ahamwa n’iki cyaha ndetse akatirwa afungwa imyaka 10 no kwamburwa n’ubwenegihugu yari yarahawe nyuma yo kuva mu Mujyi wa Manchester mu Bwingereza mu w’ 2002.

Abifashijwemo n’umunyamategeko we bajuririye iki cyemezo cy’urikiko ariko kuwa Kane tariki ya 10 Ukwakira umucamanza atera uwatsi ubusabe bwe.

Umucamanza Judge Steven J. McAuliffe yavuze ko nta gushidikanya Munyenyezi yabeshye inzego z’abinjira n’abasohoka. Avuga ko mu nyandiko yatanze ngo yemererwe gutura muri Amerika nk’impunzi, zarimo ibinyoma.

Auliffe avuga ko hari n’ibimenyetso by’uko Munyenyezi yari mu barwanashyaka bakomeye b’ishyaka ryari ku butegetsi (MRND) mu gihe cya Perezida Juvenal Habyarimana.

Abandi Banyarwanda bari mu rukiko barimo; Vestine Nyiraminani, Jean Paul Rutaganda na  Consolee Mukeshimana babwiye urukiko ko babonye Munyenyezi kuri za bariyeri zicirwagaho abatutsi mu gihe cya Jenoside yo mu 1994. Bavuga ko yakoranagana n’Interahamwe bya hafi.

Umwavoka wa Munyenyezi avuga ko umukiriya we atigeze abeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka za Amerika.

Ku by’Abanyarwanda bamushinja, yavuze ko bashobora kuba bamwitiranya n’undi muntu cyangwa se bakaba babeshya.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Mu iburanisha ryo mu 2012, uyu mwavoka yabwiye urukiko ko dosiye y’ubushinjacyaha iteguye nabi ndetse arwibutsa ko umukiriya we nta na rimwe yigeze avugwa mu kuba yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Unionleader.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *