Ukwigamba intambara kabiri mu cyumweru kimwe kwa Gen. Muhoozi guhatse iki?

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bya operasiyo zidasanzwe, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba amaze kugaruka inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe ku ishyano ryagwira uwahirahira gatera Uganda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 8 Ukwakira uyu mwaka ubwo igihugu cye cyizihizaga Umunsi Mukuru w’Ubwigenge kuwa 9 Ukwakira , Gen. Muhoozi yavuze ko Uganda imaze kugera ku ntambwe ndende we atiyumvishaga, avuga ko uwashaka kuyigabaho igitero yahinduka umuyonga.

Ati “ Abanyayuganda ni abanyembaraga. Sinajyaga mbyizera ariko Imana ishobora byose yatumye mbyizera. Iki ni igihugu cy’Imana. Uzabitinyuka azahindurwa umuyonga. Imana ishimwe. Umunsi Mukuru w’Ubwigenge mwiza. Imana ihe umugisha Uganda.”

muhoozi kainerugaba
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba akomeje gutanga gasopo ku wagira igitekerezo cyo gutera Uganda

Uyu mujenerali  kuri uyu wa 14 Ukwakira nanone yongeye kwifashisha Twitter avuga ko uwahirahira agakinisha Uganda yagira ibihe bibi.

Yagize ati “  Icyo navuga ni uko n’uwahirahira ashaka kwigereza kuri Uganda azagira umunsi mubi.  Ramba UPDF![Igisirikare cya Uganda], ramba gisirikare kidasanzwe!”

Abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter bemeza ko kenshi Gen. Kainerugaba akunda gutanga ibitekerezo bye ku bijyanye n’ubukerarugendo, ibikorwaremezo, iby’indege n’ubucuruzi mpuzamahanga. Bavuga ko ari ibintu bidasanwe kuba uyu mugabo akomeje kugaruka kenshi ku mbaraga z’igihugu cye zakubita ikibatsi ugiteye agakwira imishwaro.

Bisanzwe bizi ko kumva ijambo rya Gen. Muhoozi atari ikintu cyoroshye ariko ko ku ngingo y’umutekano ari ibindi bindi. Kuba yagaruka kenshi ku bashaka guhungabanya Uganda, bigaragaza ko haba hari ikibazo.

Ibi kandi bihurirana n’imyitozo yo kurwanira mu misozi Abafaransa bamaze iminsi baha UPDF mu misozi ya Rwenzori.

Ikinyamakuru Chimpreports nticyanashije kubona Gen. Kainerugaba ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru.

 Byatumye hari abatangira kugira ibyo bakeka

Abakurikiranira hafi iby’umutekano bavuga ko Gen. Kainerugaba yaba hari amakuru afite ku bantu bashaka gushoza intambara kuri Uganda. Mu magambo ye ntajya avuga igihugu cyanwa abantu abo ari bo, avuga ngo “ Uwo ari wese.”

Ibi kandi ngo bigaragaza icyizere uyu musirikare mukuru afitiye UPDF n’igisirikare kidasanzwe muri iki gihe.

Gen. Muhoozi wayoboye igisirikare kidasanzwe cya Uganda, yayoboye inite zacyo zari muri Somalia zihanganye na Al Shabaab ziyikura mu Murwa Mukuru Mogadishu. Ibi byumvikanisha ko ari umurwanyi mwiza ahantu  hari imijyi.

Yambuye intwaro abaturage ba Karamojong bari barigize intakoreka, arwana mu majyaruguru ya Uganda aho yari ahanganye na Lord Resisitance Army ya Joseph Kony. Ntiyagarukiye aho kuko ari mu bahashije Inyeshyamba za ADF mu Burengerazuba bwa Uganda.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Uretse kuba ari umuhungu wa Perezida, Gen. Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu basirikare bafite ubunararibinye n’ubushobozi ku rugamba  bitewe n’amasomo ya gisirikare yahawe.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ukwigamba intambara kabiri mu cyumweru kimwe kwa Gen. Muhoozi guhatse iki?
    Muraho bavandimwe
    Nonese niba afite ubu nararibonye mubyintambara, kandi akumvako ntawashobora uganda, ubutwari nubuhe bwa Uganda birirwa bica, bafunga abanyarwanda
    Ubwo nibwo butwari bwa Uganda?nanjye ahondi nziko byemewe ko igihugu gitera ikindi, uwo ubivuga yakabaye ariwe uri mumaboko yaho ntavuze, bibaye ngombwa bakavuga uti biremewe mbere yabyose nukumusanga ahwari akazanwa ahantu hanwe akongera kuvuga ayo magambo atakiri muri uganda, murakoze mbanumva mbabaye gusa

  2. Ukwigamba intambara kabiri mu cyumweru kimwe kwa Gen. Muhoozi guhatse iki?
    Muraho bavandimwe
    Nonese niba afite ubu nararibonye mubyintambara, kandi akumvako ntawashobora uganda, ubutwari nubuhe bwa Uganda birirwa bica, bafunga abanyarwanda
    Ubwo nibwo butwari bwa Uganda?nanjye ahondi nziko byemewe ko igihugu gitera ikindi, uwo ubivuga yakabaye ariwe uri mumaboko yaho ntavuze, bibaye ngombwa bakavuga uti biremewe mbere yabyose nukumusanga ahwari akazanwa ahantu hanwe akongera kuvuga ayo magambo atakiri muri uganda, murakoze mbanumva mbabaye gusa

  3. Ukwigamba intambara kabiri mu cyumweru kimwe kwa Gen. Muhoozi guhatse iki?
    Hhhhh invugo nkizi ziramenyerwe muri kino gihugu idiamin dada nizo yakoreshaga akanga ibihungu bituranye nawe ariko yaje guhunga kibuno mpamaguru yambuka acika babandi yakangaga.yahagararaga Kampala akareba twa cyabakanga twe ndavuga utudege agahita yigambako na pretoria ashobora kuharasa.ndabona uganda yarungutse undi idiamin gusa akagabo gahimba akandi kataraza.

  4. Ukwigamba intambara kabiri mu cyumweru kimwe kwa Gen. Muhoozi guhatse iki?
    Hhhhh invugo nkizi ziramenyerwe muri kino gihugu idiamin dada nizo yakoreshaga akanga ibihungu bituranye nawe ariko yaje guhunga kibuno mpamaguru yambuka acika babandi yakangaga.yahagararaga Kampala akareba twa cyabakanga twe ndavuga utudege agahita yigambako na pretoria ashobora kuharasa.ndabona uganda yarungutse undi idiamin gusa akagabo gahimba akandi kataraza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *