U Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu hantu 20 heza ho gutemberera mu 2020, rukaza ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Cape Town muri Afurika y’Epfo yaje ku wa gatatu muri rusange.
Uru rutonde iki kinyamakuru, Forbes cyarushize hanze kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019 ku makuru gikesha Ovation Travel Group, ikigo cyo muri Amerika gitanga serivisi z’ubukerarugendo.
Abakozi ba Ovation Travel Group bakorera mu bihugu bitandukanye ku isi ni bo bakoze uru rutonde.
Kubera iki u Rwanda ruri mu myanya y’imbere?
U Rwanda nyuma ya jenoside rwaranzwe n’impinduka zitandukanye zagejeje abanyarwanda ku iterambere, imibereho myiza, ubukungu ndetse n’umutekano. Navuga ko iri ari ryo shingiro ry’impamvu ngiye kuvugaho.
Amahoro n’umutekano
Iki gihugu ni kimwe mu birangwa n’amahoro ndetse n’umutekano kandi bizwi hafi na buri wese utuye isi. Kuva ingabo za RPA zakibohora, umutekano wacyo wabaye utajegajega, wiyongera uko imyaka yagiye ikura.
Isuku mu mijyi irimo Kigali
Isuku igaragara mu mijyi itandukanye y’igihugu, cyane umurwa mukuru wa Kigali iri mu mpamvu zituma Ovation Travel Group ishishikariza abashaka gutembera kuba batacikwa no kugera muri iki gihugu.
Judy Stein uyobora ikigo cya Stein Collective gikorana na Ovation Travel Group yavuze ko uretse n’isuku, Kigali itatswe n’ibirango ndangamuco ndetse n’ubukorikori.
Ubukerarugendo
Mu ntango z’uyu mwaka, Forbes yavugaga ku hantu heza umuntu yatemberera mu 2019. Amacumbi ya Magashi Camp ari muri Pariki y’Akagera, Pariki y’Ibirunga ibamo ingagi ndetse n’ikiraro cyo mu kirere kiri muri Nyungwe (Nyungwe Canopy Walkway) byabaye impamvu nyamukuru.
Singita Kwitonda Lodge na hoteli ya One & Only Resorts
Singita Kwitonda Lodge ni amacumbi y’ubukerarugendo yitegeye ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura. Yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame ku wa 1 Kanama 2019.
Gukundwa kw’aya macumbi gushingiye ahanini kuba yegereye ibi birunga, bikaba bivugwa ko umukerarugendo yashobora no kureba ingagi zasohotse pariki atavuye aho ngaho.
One & Only Nature Resorts ni ikigo cyubatse Hoteli ya One & Only Nyungwe House yubatswe ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe. Iyi hoteli yafunguwe mu Kwakira 2018 nyuma yo kuvugururwa.
One & Only Resorts iri kuvugurura irindi cumbi ryitwaga Gorilla’s Nest riherereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi. Yahawe izina rishya rya One & Only Gorilla’s Nest.



Urutonde rusange rw’ahantu 20 ku isi
- Amangiri/ikiyaga cya Powell muri Arizona.
- Palermo mu Butaliyani.
- Cape Town muri Afurika y’Epfo
- Bariloche/Patagonia muri Argentine.
- U Rwanda.
- Marrakech muri Marroc
- Ikibaya cya Douro/Porto muri Portugal.
- Umugi wa Tel Aviv muri Israel.
- Ubutayu bwa Atacam muri Chile.
- Dubrovnik muri Croatia.
- Umurwa wa Tokyo mu Buyapani.
- Imisozi ya Pigeon muri Tennessee
- Kotor muri Montenegro
- Ikirwa cya Cabo San Lucas muri Mexique.
- Chiang Mai muri Thailand.
- Machu Picchu muri Peru.
- Umugi wa Melbourne muri Australia.
- Agace ka Mendoza muri Argentine gahingwamo divayi.
- Vira Vira muri Chile.
- San Miguel del Allende muri Mexique.


