Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, mu ngingo ya 66, mbere yo gutangira imirimo yabo, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, bagera kuri 20 kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2019 barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, kuzuza neza inshingano bahawe muri manda y’imyaka 5.
Abasenateri 20 barahiye ni: Hon. Bideri John Bonds, Hon. Dushimimana Lambert, Hon. Habineza Faustin , Hon. Habiyakare Franà§ois, Hon. Havugimana Emmanuel, Rt. Hon. Iyamuremye Augustin, Hon. Kanyarukiga Ephrem, Hon. Mukabaramba Alvera, Hon. Mupenzi George.

Hari kandi Hon. Murangwa N. Hadidja, Hon. Mureshyankwano Marie Rose, Hon. Niyomugabo Cyprien,Hon. Nkurunziza Innocent, Hon. Nkusi Juvénal, Hon. Nsengimana Fulgence, Hon. Ntidendereza William,Hon. Nyinawamwiza Laà«titia, Hon. Nyirasafari Espérance,Hon. Umuhire Adrie na Hon. Uwera Pélagie.

Nyakubahwa Iyamuremye Augustin niwe watorewe kuba Perezida wa Sena, naho Hon. Nyirasafari Espérance atorerwa kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

Hon. Mukabaramba Alvera we yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi.
Mu ijambo rye, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Iyamuremye Augustin yashimiye abikuye ku mutima Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere akamugira Umusenateri, akomeza amwizeza kuzuza neza inshingano yahawe.

Perezida wa Sena yasabye abasenateri bagenzi be gushyira hamwe buri wese atanga umusanzu mu kuzuza inshingano ze.
Yakomeje agira ati ”Tuzakomeza gusobanurira Abanyarwanda ibijyanye n’amahame remezo nk’inshingano zibanze za Sena, dushingiye kuri byinshi byagezweho na Manda zatubanjirije zakoze byinshi by’ingenzi


