Meddy yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy mu muziki ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze rukerera rw’uyu wa 21 Ukwakira 2019.

Uyu muhanzi usanzwe akorera umuziki we muri Amerika afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, akarere ka Gasabo mu mugi wa Kigali.

Igihe.com dukesha aya makuru bavuganye n’Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali ababwira ko uyu muhanzi yafashwe mu masaa munani y’urukerera.

Igifungo cy’iminsi itanu n’ihazabu y’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda ni byo biteganyirizwa uwafashwe atwaye imodoka yasinze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *