Umugabo witwa Moses Nsubuga avuga ko umuryango we wacukuye imva yo kumushyinguramo mu 1998 nyuma y’aho bimenyekanye ko afite ubwandu bwa SIDA.
Avuga ko umugore we bari bafitanye abana batatu yamutaye ku kigo nderabuzima arigendera nyuma y’aho yari amaze igihe imyaka ine amwihanangiriza ku myitwarire yamurangaga icyo gihe.
Nsubuga yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko umugore yamutaye ndetse na nyirasenge wabaga Entebbe yaje kumusura asanga amaze imyaka ibiri adafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.
Uyu nyirasenge ni na we wamujyanye iwabo mu cyaro ahitwa Kitalaganya ngo bashake uko bazamushyingura kuko babonaga agiye gupfa.
Ati “ Nari hafi gupfa. Abo mu muryango banjye bahuriye kwa masenge Entebbe ngo bategure uko bazanshyingura kuko babona nta kabuza nzapfa. Masenge yasabye ko twagura sima n’ibindi bikoresho byo gushyingura. Bakomeje kunyitaho bategereje ko nzapfa gusa ntibyaba.”
Mu gutanga ubuhamya bwe, Nsubuga yagiriye inama abafite ubwandu bwa SIDA kwiyitaho no kudatakaza icyizere.



4 Responses
Yacukuriwe imva mu 1998 na n’ubu aracyariho
ESE yajye I Rusizi murigahunda ya visit Rwanda?cg kwari ukwimisha
Yacukuriwe imva mu 1998 na n’ubu aracyariho
ESE yajye I Rusizi murigahunda ya visit Rwanda?cg kwari ukwimisha
Yacukuriwe imva mu 1998 na n’ubu aracyariho
ESE yaje n’igihu kitabizi
Yacukuriwe imva mu 1998 na n’ubu aracyariho
ESE yaje n’igihu kitabizi