Abantu 8 barimo abapolisi babiri,nibo bakomerekejwe na gerenade yatewe muri komine ya Musaga mu gisagara cya Bujumbura.
Iyo gerenade yatewe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 kanama 2015, ku kiraro kiri ku muhanda wa kabiri muri komine ya Musaga.
Mu bantu babiri bakomeretse cyane, harimo umwana umwe wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza wari uvuye kuvoma. Uwateye iyo gerenade ntiyabashije kumenyekana.
Kuva imvururu zatangira mu gihugu cy’u Burundi, kuva muri Mata 2015 ubwo abadashyigikiye manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza batangiraga kwigaragamba, abantu barenge 100 bagiye bicwa buhoro buhoro ari nako gerenade zinaterwa mu ruhame rw’abantu bamwe bagapfa abandi bagakomereka.
Mu gihe ubushyamirane bukigaragara muri iki gihugu, Willy Nyamitwe umuvugizi wa Leta y’u Burundi aganira na radiyo ijwi rya Amerika yatangaje ko Leta irimo gukora ibishoboka byose kugirango igihugu kidasubira mu mwijima ushingiye ku moko.
Nyamitwe yatangaje ko Leta ya Nkurunziza yamaze gushyiraho Leta ihuriyemo bose itataye ku moko runaka, ndetse ko izagendera ku masezerano ya Arusha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


